RFL
Kigali

True Promises yatangaje ibiciro byo kwinjira mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Benjamin Dube kizabera muri Intare Conference Arena

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/06/2019 11:24
0


True Promises Ministries yamamaye mu ndirimbo 'Mana Urera' iri mu myiteguro y'igitramo gikomeye yatumiyemo icyamamare Benjamin Dube wo muri Afrika y'Epfo. Ni igitaramo gitegerejwe n'abatari bacye na cyane ko Benjamin Dube ari ubwa mbere azaba ageze mu Rwanda, kandi akaba ahafite abakunzi benshi cyane.



Iki gitaramo cyiswe 'True Worship Concert' kizaba tariki 11/08/2019 kibere mu mujyi wa Kigali muri Intare Conference Arena. Kuri ubu hamaze kumenyekana ibiciro byo kwinjira muri iki gitaramo. Ku munsi w'igitaramo, amatike yo mu myanya isanzwe azaba agura 10,000Frw, muri VIP azaba agura 15,000Frw hanyuma muri VVIP itike izaba igura 25,000Frw. Icyakora abagura amatike mbere y'igitaramo baragabanyirizwa dore ko mu myanya isanzwe itike igura 7,000Frw, muri VIP ikagura 10,000Frw naho muri VVIP ikagura 20,000Frw.



True Promises bakunzwe cyane mu ndirimbo; Nzakwamamaza, Wadushyize ahakwiriye, Mana urera n'izindi

Nk'uko Inyarwanda.com tubikesha ubuyobozi bwa True Promises Ministries, abashaka kugura amatike mbere bashyiriweho uburyo bayabona aho bashobora kuyagura kuri MTN Mobile money ukandika muri telefone iyi code: *182*8*1*900111#. Amatike kandi ushobora kuyagura unyuze ku rubuga ishema.rw ndetse wanayasanga ku Biro bya True Promises Ministries biherereye i Remera mu nyubako Jesus is able. Ikindi True Promises Ministries yadutangarije ni uko iki gitaramo iri gutegura kizabera muri Intare Conference Arena ahari salle nziza cyane kandi nini kuri ubu wavuga ko iri ku mwanya wa mbere my Rwanda.

REBA HANO KETSHEPILE WENA YA BENJAMIN FT SPIRIT OF PRAISE 3 YAKUNZWE CYANE MU RWANDA

">


Benjamin Dube ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cya True Promises

Bishop Benjamin Dube ugiye kuza mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, ari mu bahanzi ba Gospel bakunzwe bikomeye muri Afrika y'Epfo no ku mugabane wa Afrika muri rusange by'akarusho akaba afatirwaho icyitegererezo na benshi mu bahanzi bo mu Rwanda. Benjamin Dube akunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirimo; Ketshepile Wena, Ngiyakuthanda, He keeps on doing, Yiwo Lawa Amandla, Bless the Lord, Bow dawn and worship n'izindi nyinshi. Benjamin Dube azaza mu Rwanda ari kumwe n'abantu 8 na we wa 9, aba azazana nabo akaba ari itsinda ry'abaririmbyi be ndetse n'abacuranzi be. True Promises Ministries yatumiye Benjamin Dube, ikunzwe cyane mu ndirimbo 'Mana Urera', 'Nzakwamamaza', 'Wadushyize ahakwiriye', 'Nzamubona', 'Ndabihamya' n'izindi. Aherutse gusohora amashusho ahamagarira abantu kutazacikanwa n'igitaramo True Worship Live Concert yatumiwemo na True Promises.

REBA HANO BENJAMIN DUBE ASABA ABANTU KUZABURA MURI IKI GITARAMO YATUMIWEMO MU RWANDA


REBA HANO 'HE KEEPS ON DOING' YA BENJAMIN DUBE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND