RFL
Kigali

TWASUYE Angelique, umukinnyi wa filime wambitse Meddy na Mimi mu bukwe: Uko yabafashe ibipimo akohereza imyenda muri Amerika-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/05/2021 6:56
0


Umukinnyi wa filime Gatarayiha Angelique ufite inzu y’imideli Isha Collections, yatangaje ko ari ishema ridashonga kuba yaragiriwe icyizere n’umuhanzi Meddy n’umukunzi we Mimi wo muri Ethiopia akabambika mu bukwe bwabo bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize.



Meddy w’imyaka 31 y’amavuko yarushinze na Mimi bamaranye imyaka itanu mu munyenga w’urukundo, mu birori by’umugoroba bikomeye byabereye mu Mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 23 Gicurasi 2021.

Ni ubukwe bwihariye paji ya mbere y’ibitangazamakuru bikomeye n’ibyoroheje. Amafoto n’amashusho y’ubukwe bwabo yatangiye gucicikana kuva mu rucyerera rwo ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, inshuti, abavandimwe n’abandi babifuriza kurushinga rugakomera no gushikama mu intambwe nshya bateye mu buzima.

Meddy n’umukunzi we bari bambaye imyenda n’imirimbo y’ubwiza yiganjemo ibara ry’umweru yahanzwe n’inzu y’imideli Isha Collections ya Angelique Gatarayiha uzwi muri filime ‘Impanga’.

Bari baberewe! Iyi nzu yanahanze imyambaro yari yambawe n’abasore baherekeje Meddy n’inkumi zaherekeje Mimi.

Isha Collections imaze imyaka 13 ku isoko ikorera mu Mujyi rwagati mu nyubako Executive Appartments mu gice cyo hasi ku muryango wa kabiri. Iteganye n’inyubako ikoreramo Cogebank iruhande rwa Sitasiyo ya SP.

Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, Gatarayiha Angelique washinze Isha Collections, yavuze ko ari iby’agaciro kanini kuba Meddy na Mimi baramuhisemo ngo abambike mu bukwe.

Ati “Ntewe ishema! Ndanyuzwe, uko twabitekereje, tukabipanga, tukabikora bigakunda…Nababwira ngo nimwishuke! Nuko nuko, Meddy na Mimi turabifuriza urugo rwiza. Urugo rwuzuye urukundo, rwuzuye imbabazi, rwuzuye kwihangana kandi muzatindane.”

Uko yambitse Meddy na Mimi!

Mu ntangiriro za Mata 2021, Mimi umukunzi wa Meddy yandikiye Angelique yifashishije konti ya Instagram ya Isha Collections, amubwira ko afite ubukwe mu ntangiriro za Gicurasi 2021, kandi ko hari imyambaro yahisemo ashaka ko amukorera.

Mimi yabwiye Angelique ko yakunze imyambaro ikorwa nawe amwoherereza amafoto y’abantu batandukanye yabonye yambitse.

Mimi yahisemo imyenda yambitswe umugeni witwa Ornella ariko Angelique amubaza ibara akunda kugira ngo abe ari ryo bakora muri uwo mwambaro Mimi yari yashimye.

Angelique yahise atangira kwereka Mimi uko uwo mwambaro umeze mu ibara ry’umweru, Mimi arawukunda amusaba kwifata ibipimo kugira ngo atangire kumudodera.

Angelique yoherereje Mimi kuri telefoni agafoto kagaragaza uko umuntu yifata ibipimo, aho ahera n’aho asoreza. Gufata ibipimo by’ikanzu y’ubukwe bitandukanye n’iby’ikanzu yo gusohokana.  

Ibipimo yari akeneye kuri Mimi bijyanye n’umuzenguruko w’agatuza, umuzenguruko w’urukenyerero, uburebure kuva ku rutugu kugera aho ishati igomba kugarukira, uburebure kuva mu rukenyerero kugera aho umukenyerero ugomba kugera n’ibindi.

Mimi atangira kuganira na Angelique ntiyamubwiye ko umukunzi we ari Meddy. Ati “Oya! Ntabyo yigeze ambwira. Yambwiye ko afite ubukwe [Mimi] we yambwiye ibyo akeneye nk’umugeni ntiyambwira ibya Meddy […] Nari muzi…Tumaze kwemeza ibye neza ni bwo yambwiye ngo ‘ma fiance’ [Meddy] arambajije niba mushobora no kwambika n’abagabo. Ndamubwira nti ‘Yego’".

Mimi yabwiye Angelique ko Meddy akunda ‘ibintu by’umweru’ ahita amwoherereza amafoto y’ubukwe bwa Platini kugira ngo arebereho.

Angelique avuga ko atangira kuvugana na Mimi yahise amenya ko ari umukunzi wa Meddy, ariko ntiyamwerurira ko yabimenye kugeza ubwo Mimi yabwiraga Angelique ko Meddy aza kumwoherereza amafaranga. Angelique ati “Naramubwiye nti uri umukazana. Meddy ndamuzi kandi nzi Mama we. Kandi ndishimye cyane".

Angelique avuga ko aziranye na Nyina wa Meddy kuko basengera mu itorero rimwe rya Zion Temple, ndetse ko azi na Meddy cyera asengera muri iri torero.

Mimi yabajije kandi Angelique niba afite uburyo azohereza iyo myambaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, undi amusubiza ko bishoboka, bituma atangira guhita abaririza abantu bazajya muri Amerika kugira ngo bazayimujyanire.

Imyenda n’ibindi bishamikiyeho byari bifite ibiro 16. Angelique avuga ko tariki 01 Gicurasi 2021, yari yamaze gusoza gukora iyi myambaro n’imirimbo, inkweto n’inkoni n’ibyo abakobwa bagombaga gukoresha.

Meddy na Mimi bahamagaye kuri telefoni Angelique baramushimira

Mu ijoro ry’uyu Kabiri Meddy na Mimi bahagamaye Angelique bamushimira uko yabafashije mu bukwe bwabo. Ati “Yari yabimbwiye, ejo twaravuganye nimugoroba nyuma y’ubukwe bari bakiri muri […] ariko nijoro we n’umugore we babikoze bamvugishije. Barishimye, baranezerewe, barashima cyane. Byankoze ku mutima.”

Angelique avuga ko yanyuzwe n’uburyo Meddy yifashishije imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ko yambitswe na Isha Collections. Ni ibintu avuga ko byamweretse uburyo Meddy ari umusitari w’ubumuntu kandi uzirikana.

Ati: “Nkubwije ukuri Meddy ni Umusitari ereka abandi tuvuga ngo… [Akubita agatwenge]! Nshake kuvuga ko ntabwo ari uko ngaye abandi n’abandi barabikora kuko nka Knowless Butera ni umukiriya wacu, turamwambika, tumukorera utuntu twinshi, arabikora ariko mu buryo bwe…"

“Meddy siwe wampamagaye, umugore we ni we wanshatse ariko akabyitaho agakurikirana akanyandikira ati ‘Bite nari mpuze’ ariko ndaboneka mu isaha imwe ndakuvugisha. Nyuma y’isaha imwe akakuvugisha, ni umugabo mwiza [Angelique abivuga yizihiwe].”

Soma: Ibintu bitanu wasigarana ku bukwe bwa Meddy na Mimi bwabereye muri Amerika

Amaze kwambikwa ibyamamare

Angelique ni we wambitse Bahavu Jeannette imyambaro yifotozanyije ashaka kubika urwibutso rw’umuhango wo gusaba no gukwa. Avuga ko yafashije Bahavu gukora imyambaro igendanye n’uko Bahavu yabyifuzaga.

Umukinnyi wa filime Bahavu wamenyekanye muri filime ‘City Maid’ ni we ufite mu biganza filime ‘Impanga’ Angelique akinamo ari umubyeyi we.

Mu bukwe bwe, Bahavu yari yahisemo gukoresha igitenge cy’abanyafurika gihenze, ku buryo kiri hagati y’amadorali 75 y'Amerika. Iki gitenge kiva muri Ghana, kivamo imyenda ibiri y’abakobwa nibura babiri.

Abakobwa bambaye umwiteguro ufiteho akantu k’igitenge. Ni mu gihe umugeni yari yambaye umwenda umeze nk’aho uboshye, hifashishijwe urudodo.

Angelique kandi yambitse umuhanzi Platini n’umukunzi we Olivia. Olivia ni we wayobotse Isha Collections amuganiriza amusaba ko yabakorera imyenda.

Angelique avuga yamenye ko Olivia ari umukunzi wa Platini ubwo bari bavuye gusezerana imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda.

Yavuze ko kwambika ibyamamare ‘bitamuhinduye’, ahubwo ko yishimira kuba baramuyobotse. Ati “Ni umugisha, kandi biba biteye ishema.”

Angelique yavuze ko kwambika ibyamamare ari ibintu byiza yishimira, ariko kandi ngo umuntu utekereza kandi uha agaciro ibyo yakorewe yagakwiye gushimira ‘kuko ari umuco mwiza’.

     

Ibyo wamenya kuri Gatarayika Angelique n’intangiriro yo guhanga imideli

Gatarayika Angelique ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, wakinnye muri filime ‘Ikigeragezo cy’ubuzima’ ndetse na ‘Impanga’ ya Bahavu Jeannette imaze kumufasha kumenyekana birushijeho.

Urugendo rwo guhanga imideli arumazemo imyaka 13, biturutse ku kuba yarakuze ari umwana ushaka kumenya byinshi no kuvumbura Isi.

Ariko kandi yanakuriye hafi y’umugore wa Nyirarume we wagiye amwigisha ibijyanye no gufuma, kudoda imyambaro itandukanye n’ibindi byatumye abikunda cyane.

Intangiriro yo gushinga Isha Collections, ihera ku mugeni yambitse akamuha amafaranga ari hagati y’ibihumbi 65 Frw n'ibihumbi 100 Frw, kuva ubwo atangira kuyobokwa. Angelique avuga ko uyu mugeni yatumye abona ibiraka byinshi, ndetse ko benshi bamusabaga kubakorera nk’ibyo yakoreye uyu mugeni.

Inyungu ye kwari ugusigarana imyambaro yari yakoreye uyu mugeni n’ibihumbi hafi 45 Frw yasaguye. Angelique avuga ko mbere yo gutangira kwikorera yakoranaga n’abatayeri batandukanye batanga ubuhamya bw’ibyo yanyuzemo.

Mu 2007 ni bwo avuga ko yatangiye kugira aho akorera, ariko kandi atangirira ku myenda y’abagore n’abakobwa gusa. Ubu afite n’iy’abagabo.

Uyu mubyeyi w’abana batatu avuga ko yatangiye ibyo guhanga imideli adafite aho akorera, ariko ko uko iminsi yicumaga yagiye abona igishoro cyagutse atangira gukorera hafi n’Umurenge wa Nyarugenge.

Avuga ko ari byo bimutunze, kandi ko bimaze kumuhuza n’abantu batandukanye. Mu myaka itanu iri imbere arashaka kurushaho guteza imbere inzu ye y’imideli, akagira imyambaro ye yihariye, kandi akazaba afite ibyo abakiriya bose bifuza.

Inkuru bifitanye isano: Bari babujijwe gufata amafoto n’amashusho! Ibikubiye muri ‘Invitation’ y’ubukwe bwa Meddy na Mimi

Mimi ni we wandikiye Angelique amubwira ko yashimye ibyo Isha Collections, amusaba kuzamukorera imyambaro y’ubukwe bwe

Meddy ni we wishyuye amafaranga y’imyambaro bakorewe muri Isha Collections imaze imyaka 13 ku isoko ihanga imideli

Umutako Meddy yambaye mu ijosi n’abasore bamwambariye woherejwe nyuma, kuko Mimi yawutumijeho nyuma

Meddy&Mimi bahamagaye Angelique mu ijoro ry’uyu wa Kabiri bamubwira ko bishimiye imyambaro yabakoreyeAbantu bakomeje gushimira Meddy ko yari yambaye neza, ndetse yabiteyemo urwenya abwira Angelique kumugira ‘Brand Ambassador’Isha Collections ikorera mu nyubako yitwa Exective Appartment mu gice cyo hasi ku muryango wa kabiri yashimwe na Mimi    

Meddy na Mimi mu bukwe bwabo bashyigikiwe n'abarimo Bahati Grace Miss Rwanda 2009Meddy ashyigikiwe n’abarimo umuraperi K8 Kavuyo, Ganza, Adrien Misigaro, Emmy, Kayiteshonga Chris, Innocent IrakozeInzu y’imideli Isha Collections ni yo yambitse Platini n’umugeni we, Olivia 


Gatarayika Angelique, umukinnyi wa filime washinze inzu y’imideli Isha Collections yihariye mu kwambika abageni/Ifoto: Inyarwanda

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ANGELIQUE WAMBITSE MEDDY NA MIMI MU BUKWE



VIDEO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND