RFL
Kigali

Ubushinjacyaha bwo muri Paraguay bwanzuye kutajyana Ronaldinho mu nkiko – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/03/2020 18:21
0


Umushinjacyaha mu rukiko rukuru rwo mu mujyi wa Asuncion muri Paraguay yatangaje ko Ronaldo de Assis Moreira uzwi nka Ronaldinho Gaúcho' ndetse na mukuru we Roberto Moreira batazajyanwa mu nkiko kubera gukoresha Passport mpimbano, ko hagiye kurebwa ubundi buryo bahanwa burimo kuba bacibwa amande.



Ku wa Gatatu w'iki cyumweru ni bwo umunya-Brezil wamamaye cyane mu makipe ya FC Barcelone na PSG ‘Ronaldinho Gaúcho' ndetse na mukuru we Roberto Moreira,  batawe muri yombi n’inzego z’umutekano muri Paraguay bashinjwa kwinjira muri iki gihugu bakoresheje passport y’impimbano.

Umushinjacyaha Federico Delfino yavuze ko abo bavandimwe bazi neza ko bakoze icyaha ariko ko bagikoze batabishaka. Bombi bemeye gukora ikindi gihano bazahabwa kubera kunyuranya n’icyo itegeko rya Paraguay riteganya ku binjira n’abasohoka mu gihugu.

Nk'uko umushinjacyaha Delfino abivuga, abo bavandimwe bavuga ko izo passports bazihawe nk’impano. Iperereza ryasanze nimero zazo zihura n’amazina y’abandi bantu.

Delfino yabwiye itangazamakuru ryashakaga kumenya icyemezo kiza gufatirwa uyu munyabigwi ukomoka muri Brazil, ko aba bombi batazagezwa imbere y’urukiko ahubwo ko hagiye gushakwa ikindi gihano bahabwa.

Yagize ati“Turi kureba ubundi buryo twabirangizamo butavamo kuregwa mu rukiko kandi tugomba kuzirikana ko aba bantu bisa n'aho batunguwe”.

Kuri uyu wa Gatanu hategerejwe umwanzuro ufatwa n’umucamanza ku busabe bw’umushinjacyaha Delfino. Igihano gishoboka cyaba kubaca amande yafashishwa abatishoboye mu gihugu cya Paraguay.

Ronaldinho w’imyaka 39 y’amavuko na Mukuru we Roberto Moreira w'imyaka 49 bafatiwe mu mujyi wa Asuncíon mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki 4 Werurwe 2020, aho binjiye muri iki gihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Bahita bafatwa na Polisi y’iki gihugu kugira ngo hatohozwe neza ibijyanye n’ibi byangombwa bafite.

Ronaldinho yerekeje muri Paraguay gukora ubukangurambaga ku gitabo no ku bikorwa bye by’ubukangurambaga bwo gufasha abana bo mu miryango icyennye.

Ronaldinho Gaúcho yakiniye amakipe arimo Gremio, mbere yo kujya muri Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, FC Barcelona yo muri Esipanye, AC Milan yo mu Butaliyani  ndetse n’andi.

Ronaldinho yatwaranye n’ikipe y’igihugu ya Brazil ibikombe bitandatu bikomeye, birimo Copa Amerika mu mwaka wa 1999, Igikombe mpuzamigabane’FIFA Confederations Cup’ mu mwaka wa 2005 ndetse n’igikombe cy’Isi Brazil yegukanye muri 2002.


Ronaldinho ntabwo azigera ajyanwa mu nkiko ashobora kuzacibwa amafaranga


Ronaldinho yafashwe ku wa Gatatu azira gukoresha Passport mpimbano


Ronaldinho yabaye umukinnyi ukomeye muri FC Barcelona n'ikipe y'igihugu ya Brazil


Ronaldinho yegukanye Ballon d'Or ebyiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND