RFL
Kigali

Ubusobanuro n’imiterere by’abitwa ba Liliane

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/12/2020 14:43
4


Izina Liliane rikomoka ku ijambo ry'ikilatini "lilium". Bisobanura "lili" cyangwa "Ururabo”.



Liliane ubwe ni amayobera kuko adakunda kwiyerekana wese hari uruhande akunda guhisha kugira ngo ashimishe abamukikije. Agira ikinyabupfura ariko ashobora gutungurwa no kutoroherana.

Guhorana amarangamutima ntabwo ari umwambaro ukomeye wa Liliane kandi hamwe na we byose biterwa n’igihe. Ariyizera cyane ku bintu bimwe ariko nanone akunda gutsindwa ku bindi.

Liliane agira amahame mbwirizamuco yo hejuru akunda kwifatanya n'umuryango we kandi agira imyumvire ikabije y'ababyeyi. 

Liliane ntashobora kwiyumvisha kubaho adafite abana, icyo cyo ni ikintu atabasha kwihanganira. Rimwe na rimwe ntafata icyemezo mu guhitamo kwe kandi ntabwo buri gihe aba azi uruhande rwo guhitamo.

Ku rundi ruhande, ku byerekeye ibyemezo by'abamukikije, ahora yiteguye gutanga inama nziza kandi agira ubutabera bukomeye. Liliane ni intungane cyane mu bikorwa byo kunga abantu, yaba umujyanama ndetse n’umukemurampaka mwiza.

Mu rukundo Liliane akenera umuntu umwitaho by’ukuri akabimwereka ndetse ntakinishe ibyo kumuca inyuma kuko ifuhe rye riba riteye ubwoba cyane. Urukundo rwe ni umuriro ubeshaho. 

Arasaba ariko agira ubuntu kandi ashishikaye. Ashobora gutanga ibirenze ibyo akeneye mu gihe ari mu rukundo. Liliane ahora ashaka gushimisha umukunzi we no kumwereka ko urukundo rwe rutagira umupaka.

Akenshi ba Liliane bakunze kuba abakinnyi ba filime, kandi amenyera uwo bavugana kabone n'ubwo yaba ari ubwa mbere bahuye, arasabana cyane.

Src: Le Figaro.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fabrice and agripine1 year ago
    Byiza
  • Nsengimana Evariste1 year ago
    ndabakunda cyane kubera kubusobanura bwamazina mudusobanurira muzansobanurire izina leo'ncia bisobanura iki? Munaabwire ibiranga abanu bitwa ba leoncia iryo zina mugihe nkitegereje igisubizo mbaye mbashimiye
  • ishimwe liliane5 months ago
    ndabikunze ibyo mumbwiy muzonere nibind
  • Uwineza Liliane2 weeks ago
    Murakoze cyane ndabakunda muzadusobanurir Owen nibibaranga





Inyarwanda BACKGROUND