RFL
Kigali

Ubusuwisi: Roger Federer yabaye umuntu wa mbere ugiye gushyirwa ku ifaranga kandi akiriho

Yanditswe na: Gentillesse Cyuzuzo
Taliki:24/12/2019 8:58
0


Umukinnyi w’umunyabigwi wa tennis Roger Federer yahawe icyubahiro n’igihugu cye cy’Ubusuwisi, aho isura ye n’izina rye bigeye gushyirwa ku giceri.



Guverinoma y’Ubusuwisiyatangaje ko hari gukorwa ibiceri bya 20 by’imiringa muguha icyubahiro uyu mukinnyi w’imyaka 38 yamavuko aho ibi biceri bizatangira gukoreshwa muri Mutarama umwaka utaha.

Hateganyijwe ko hazasohoka ibiceri 55,000 biriho Federer agiye gutera agapira (gakinishwa muri tennis).

Kubera ibikorwa Roger Federer yagezeho muri uyu mukino n’ubwitange yagaragaje ndetse n’uburyo yahagarariye igihugu cye, nibyo byatumye banki nkuru y’Ubusuwisi ifata umwanzuro wo kumutura iki giceri cy’umuringa. Ni ku inshuro yambere bizaba bibayeho ko umuntu ashyirwa ku ifaranga akiri muzima.

Uko igiceri kizasohokaho isura ya Roger Federer kizaba kimeze

Goverinoma y’Ubusuwisi kandi yatangaje ko iki giceri kigiye gukorwa kubera ko Federer ashobora kuba ariwe mukinnyi wa mbere muri siporo w’Umusuwisi wabashije kugera kure cyane.

Federer yashimiye byimazeyo iki cyubahiro yahawe aho yagize ati ’’ Murakoze cyane Ubusuwisi ndetse na banki nkuru k’ubw’iki cyubahiro mumpaye.’’

Banki nkuru y’ubusuwisi kandi yemeje ko iri guteganya kongera gusohora igiceri cya 50 kizaba n’ubundi kiriho Roger Federer ariko yo hariho ishusho itandukanye n’iyoku giceri cya 20.

Roger Federer ayvutse ku itariki 8 Kanama 1981, ni umukinnyi wa tennis wabigize umwuga ndetse ubu ni nimero ya 3 ku isi mu bagabo. Amaze kutsindira ‘’grand slam’’ 20 (amarushanwa akomeye cyane muri uyu mukino aba kane m’umwaka, aho barebera abakinnyi bakomeye ndetse hakaba hanabamo amafaranga menshi) bimugira umukinnyi wambere mu mateka y’uyu mukino umaze gutsinda ‘’grand slam nyinshi.

Roger Federer umwe mubakinnyi bakomeye ku isi mu mukino wa tennis

Niwe mukinnyi washyizwe k’urutonde n’ihuriro ry’akinnyi ba tennis babigize umwuga nka nimero yambere, umwanya yamazeho igihe kinini kingana n’ibyumweru 310. Federer afite agahigo ko kuba umukinnyi w’umwaka mugihe kingana n’imyaka itanu yikurikiranya.

Roger Federer yatangiye gukina umukino wa tennis mu mwaka w’I 1998, anafite agahigo ko kujya aza k’urutonde rw’abakinnyi icumi bakomeye ku isi kuva 2002 kugera 2016. Federer afite umutungo ubarirwa muri miliyoni $ 450. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND