RFL
Kigali

Ubutumwa bw’abakunzi ba Kimenyi Yves

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:17/04/2019 17:22
1


Ku wa mbere w'iki cyumweru turimo hasakajwe amashusho agaragaza Kimenyi Yves yambaye ubusa, uyu akaba ari umunyezamu w’ikipe ya APR FC ndetse akaba akinira n’ikipe nkuru y’umupira w’amaguru mu Rwanda Amavubi. Ni ibintu byababaje benshi, icyakora uwashyize hanze aya mashusho ntabwo aramenyekana.



Mu mwaka wa 2018 ni bwo Kimenyi Yves yegukanye igikombe cy’umunyezamu mwiza wa shampiyona y’u Rwanda Azam Rwanda Premier League 2018-2019 Kuri konti ya INYARWANDA ya Instagram abantu benshi bagiye bihanganisha Kimenyi Yves ndetse bamwe bamugiriye n'inama y’ibyo kuzakora ku buzima bwe. Muri iyi nkuru turagerageza gukoresha amazina y’abanditse ibitekerezo uko bitwa kuri Instagram. 

Igitekerezo cya mbere ni icy’uwitwa Mahirwe Peter yagize ati: “Nta mugabo udaseba ariko iryinyo ku rindi umuti urura no hanze bibaho kandi birashira bizibagirana amakosa y'umugabo ni bwo buryobwe.” Uwitwa Sam Kaka Samusoni Ati: “Niyihangane cyane.”

Anny Salama ati: “Sha birakomeye kubyakira gusa nta mahitamo yandi ubuse azajya ahagarara mu izamu public yarabonye biriya bintu we yakumva ameze gute? Kumukomeza mu magambo ntibyoroshye akeneye igihe cyo kubitekerezaho no kubyakira haracyari kare pe gusa uwabikoze wese Imana iramureba kandi azayishyurirwa hano." 

Anita Pendo yagize ati: "Akomere kandi yiturize." Uwitwa Imfura Atete ati: “Kwihangana biruta byose.” Uwitwa Ieanpaul.sartre yagize ati: “Ntawavuma uwo Imana itavumye. Kimenyi komera kandi wime amatwi abashaka kugusebya gusa. Ntacyakuraho kuba uwo uri we. Kora akazi kawe neza, abavuga bavuge, tukuri inyuma Ntare yacu dukunda🔥🔥🔥KUNDA CYANEEE!!!.” 

Uwitwa Byirifab we yagize ati: “Nasabe imbabazi umuryango nyarwanda (Rwandan society)” Uwitwa Tee_samu yagize ati: “Ririya somo ryitwa guseba ni chapter imwe mu buzima, naryige neza atazarikorera repechage.”  Uwitwa Umulisa.aimee.92 yagize ati: “Igiti gifite imbuto ni cyo giterwa amabuye.nahumure abakeneye ku mwicira izina ntabwo aribo barimuhaye nibatuze. Komeza akazi kawe nta stress na nke turi ku isi." 

Uwitwa Giovannymnshmw ati: “Nakomere ye kuba discouraged of those things. Ahubwo yite Kuri match afite kugira ngo azitware neza." Reka dusoreze kuri shyaka_1997 ati: “Icyo namubwira n'uko niyitwara neza mu kibuga aribyo bizatuma abantu bibagirwa." Aya mashusho agiye hanze mu gihe hasigaye iminsi micye APR FC igacakirana na mukeba wayo Rayon Sports FC.

Reba ubundi butumwa abakunzi ba Kimenyi bamugeneye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Iradukunda olivier5 years ago
    Cyimenyi humura abakunzibawe tukurinyuma kandi ibyo bibaho mubuzima bwaburimunsi berekeko nta cyo biteze kuguhunga banyaho ahuko kuri 20/4/019 tuzasebye ababikoze ababikoze se murabayobewe ni abafana bipe ya REYO SPORT bagize ubwoba eyve humura tuza dufite IMANA





Inyarwanda BACKGROUND