RFL
Kigali

Uko Cedric Imfurayabo yavuye kuri Rayon Sports yakuze afana akajya kwa mukeba APR FC-VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/11/2021 15:17
0


Imfurayabo Cedric wegukanye igihembo cya Inyarwanda.com ku mukino APR FC yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1 ku wa kabiri tariki ya 23 Ugushyingo 2021, yahishuye uko yavuye kuri Rayon akerekeza muri mukeba wayo APR FC, ndetse anashimangira ko igikombe cy’uyu mwaka kizasanga ibindi.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Ugushyingo, ni bwo Cedric Imfurayabo yashyikirijwe na Inyarwanda Ltd igihembo yatsindiye, ubwo yabaga umunyamahirwe akavuga uko umukino wa APR FC na Rayon Sports urangira, akaza guhuza n’ibyavuye mu mukino, kandi agatanga abandi kubikora.

Mu kiganiro Imfurayabo yagiranye na Inyarwanda.com ubwo yashyikirizwaga igihembo yatsindiye, yavuze ko akavuyo gahora muri Rayon Sports ariko kamwirukanye muri iyi kipe ikundwa na benshi mu Rwanda, ajya muri mukeba APR FC izwiho kugira gahunda no kudahuzagurika.

Kuba umubyeyi we yarahoze mu ngabo z'u Rwanda biri mu byatumye Cedric akunda cyane APR FC, atera umugongo Rayon Sports yabyirutse imuba ku mutima.

Cedric avuga ko yashimishijwe cyane no gutsinda agahabwa igihembo na Inyarwanda, ndetse ko yiteguye no gutsindira ibindi bihembo biri imbere. Mu bihembo bitatu yahembwe harimo n'icyo azafatira muri BAKERSNATION (yahoze yitwa PetersBakers) gifite agaciro kangana na 50,000 Frw.


KANDA HANO UKURIKIRE IMBAMUTIMA ZA CEDRIC WEGUKANYE IGIHEMBO CYA INYARWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND