RFL
Kigali

Ukuri ku byavuzwe hagati ya Kanye West na Sebukwe

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:31/03/2024 13:42
0


Umuvandimwe w'umugore w'umuraperi Kanye West yashyize umucyo ku bimaze iminsi bivugwa ko Sebukwe we (Papa w'umugore we) ababajwe cyane n'ibyo ari gukorera umwana we amwambika ubusa, bityo akaba ashaka ko bajya mu biganiro imbona nkubone akamwihanangiriza.



Mu minsi mike yatambutse nibwo amakuru yakwiriye imihanda avuga ko Papa wa Bianca Censori, Leo Censori, ashaka kujya mu biganiro na Kanye West bakaganira ku bintu arimo kumukoresha byo kugenda amuzengurutsa mu mbaga nyamwinshi yambaya ubusa buri buri.

Uwahaye amakuru ikinyakamuru Dail Mail, yavuze ko Sebukwe wa Kanye West ababajwe cyane n'ibintu ari kugenda akoresha umukobwa we amutambutsa imihanda yose yambaye hafi uko yavutse. Yavuze ko bibabaje cyane nk'umubyeyi kubona umukobwa ari ari kugenda yiyandarika ahantu hose.

Icyo gihe yavugaga ko ashaka guhura na Kanye West akamubaza uko we yaba yiyumva mu gihe nawe abona abana yibyariye b'abakobwa barimo kugenda bakoreshwa ibyo ari gukoresha umukobwa we.

Yanavuze ko bitewe n'ibyo ari kumukoresha byo kumwambika ubusa, kuri ubu yamaze kumutandukanya n'umuryango wabo kuko batakimubona nk'umwana wabo birerereye.

Kuri ubu, Angelina Censori, umuvandimwe wa Bianca Censori yaje gutangaza ko ayo makuru atari yo, umuryaango wabo nta kibazo ufitanye na Kanye West, ndetse na Papa wabo ibyo guhura na Kanye West ngo baganire atabirimo, ahubwo bakaba batazi uwakwirakwije ayo makuru.

Mu kiganiro yahaye Herald Sun, uyu mukobwa yavuze ko uretse no kuba batishimiye Kanye West ibyo arimo, ahubwo banashyigikira ibikorwa bye kugira ngo wumve ko nta kibazo na gito bafitanye.

Yagize ati" Nta kibazo Data afitanye na Kanye West, tumeranye neza twese, turamushyigikira mu bikorwa bye agenda akora, urugero nk'ubu turi gushyigikira Album ye nshya n'ibindi bikorwa bitandukanye birimo n'imideli.

Ibyo bavuga ko Data afitanye ikibazo na Kanye West ni ibinyoma kandi nta nubwo tuzi umuntu wabikwirakwije".

Mu bihe bitandukanye byagiye bivugwa ko umuryango wa Bianca Censori utishimiye na gato ibyo ari kugenda akoresha umukobwa wabo byo kumunyuza ahantu hose yambaye ubusa hafi uko yavutse. Mu minsi yashize nabwo byavuzwe ko Kanye West yanze ubusabe bw'umubyeyi w'umugore we bwo kwicarana bakajya mu biganiro. Gusa ariko mushiki wa Bianca we yabishyizeho umucyo avuga ko nta kibazo bafitanye.



Ibimaze iminsi bivugwa ko Se wa Bianca Censori yarakariye Kanye West, umuvandimwe we yatangaje ko atari byo


Imyambarire ya Bianca Censori niyo ituma abantu bamwibazaho cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND