RFL
Kigali

Umubyinnyi Sherrie Silver waganiriye na Papa Francis ategerejwe i Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/03/2019 19:54
0


Umubyinnyi w’umunyarwanda wabiciye mu ndirimbo ‘This is Amerika’ ategerejwe i Kigali kuya 09 Werurwe 2019 nk’umushyitsi w’Imena mu biganiro bizamuhuza na Kelebogile Sephoti, Gloria Kamanzi Uwera bigamije gutera iteka abakiri bato mu rugendo rw’ibyo bakora.



Mu butumwa bwanyujije ku rukuta rwa Facebook: Radisson Blu Hotel & Convention Centre, yavuze ko ibi biganiro bigamije kubaka icyizere mu bantu bose bazabyitabira.

Bati “Ibi biganiro bizakurikirwa n’ijoro ry’uburyohe bw’ibyo kurya (birimo snacks) ndetse n’ikirahure cya Divayi. Tuzaba twigira ku biganiro by’ukuri mu rugendo rw’umuhamagaro w’abagore.

Bavuze ko abazatanga ibiganiro bifasha kwitinyuka ari Sherrie Silver watsindiye ibihembo bya MTN akaba n’umutoza w’ababyinnyi. Kelebogile Sephoti: Umuyobozi wa Kaminuza Nyafurika ndetse na Gloria Kamanzi Uwizera Umuyobozi wa Glo Creations.

Kwinjira muri ibi biganiro ni amafaranga 50, 000 Rwf harimo n’icyo kunywa n’ibindi. Bizatangira saa cyenda z’amanywa bisozwe saa mbili z’ijoro.

Uyu mubyinnyi ategerejwe i Kigali kuya 09 Werurwe 2019.

Uyu mukobwa ni umubyinnyi kabuhariwe aherutse kugirwa  ambasaderi w’ikigega IFAD [The International Fund for Agricultural Development], yanagiranye ibiganiro na Papa Francis.

Ni umunyarwandakazi akaba n’umubyinnyi wabigize umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo iri kubica bigacika ku isi ya Childish Gambino yitwa ‘This Is America’,yatwaye ibihembo 4 bya Grammy Awards.

Mu minsi ishize Sherrie Silver yagiranye ibiganiro na Papa Francis.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND