RFL
Kigali

Umufaransa Slaï wakunzwe mu ndirimbo ‘Flamme’ yatumiwe muri Kigali Jazz Juction

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/01/2019 13:17
0


Umufaransa Patrice Sylvestre wihaye akabyiniriro k’abanyamuziki nka Slai wakunzwe by’ikirenga mu ndirimbo ‘Flamme’ yatumiwe gutaramira abanyarwanda n’abandi mu gitaramo cyizwi nka ‘Kigali Jazz Junction’.



Slai yakoze indirimbo nyinshi zakomeje izina rye mu gihe amaze mu mwuga w’umuziki. Akunzwe mu njyana ‘Tropical’ ndetse na ‘Caribbean’, mu Rwanda azwi na benshi binyuze mu njyana ya ‘Zouk’. Indirimbo ‘Tout au fond des océans’ yasubiyemo (iy'umwimerere ni iya Thierry Cham) yatumbagije ubwamamare bwe, ni indirimbo yasohotse mu myaka icyenda ishize ;

Uyu mugabo w’imyaka 45 y’amavuko yatumiwe muri Kigali Jazz Junction tariki 22 Gashyantare 2019. Yatangiye kwigaragaza mu ruhando rw’abanyamuziki guhera mu 1999 kugeza n’ubu. Yakoze indirimbo nka Flamme, La dernière danse (ne rentre pas chez toi ce soir), "Ce soir",Je t'emmène au loin n’izindi nyinshi.

Slai watumiwe muri 'Kigali Jazz Junction'

Slaï watumiwe mu Rwanda yavukiye mu Bufaransa, kuya 10 Gashyantare 1973. Ni umufaransa w’umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo wakuriye mu birwa bya Guadeloupe. Yatangiye kwiyumvamo impano akiri muto, mu 1998 ashyira hanze indirimbo yise “Flamme’ yatumye amenyekanya mu bice bya Caribbean.

Mu 1998 ni nabwo kandi yashyize hanze alubumu y’indirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa. Mu 2000 yahawe ibihembo bibiri bikomeye mu muziki byatanzwe na Tropical Music Awards; birimo igihembo cy’indirimbo yacurujwe cyane ‘Best Selling Song’ acyesha indirimbo ye ‘Flamme’, yanahawe kandi iki gihembo cyiswe ‘Revelation of the Year’.

Mu gihe amaze mu muziki yakoze alubumu nka ‘Fresh’ yasohoye mu 1998, ‘Slai’ yasohoye muri 2002, ‘Florilege’ yasohotse muri 2004, 'Caraibes' yasohotse muri 2008 ndetse na ‘Escale’ yasohoye muri 2001. Yanyuze mu nzu zireberera inyungu z’abahanzi zirimo Sony Music, Play On ndetse na Warner Music France.

Umunyamuziki Slai watumiwe muri Kigali Jazz Junction.


REBA HANO INDIRIMBO 'TOUT AU FOND DES OCEANS' YA SLAI YAKUNZWE CYANE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND