RFL
Kigali

Umugabo yiyahuriye mu rusengero asiga inyandiko kuri Altar yateje impaka mu itorero n'umuryango

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:17/01/2022 10:45
0


Mu bihugu bitandukanye usanga hagaragara abantu biyambura ubuzima biyahuye. Umugabo wo mu gihugu cya Kenya yiyahuriye mu rusengero asiga yanditse urupapuro ruvuga ko umurambo we utazashyingurwa ahubwo bagomba kuwutwika.



Uyu mugabo Joshua Odoyo Nyariera wakoze aya amahano, asenegra mu itorero rya Great Commission Holy Christ  mu mujyi wa Homa Bay. Amakuru avuga ko kwiyahura kwe yabitewe n'ibibazo by'ubukene bityo ahitamo gupfira mu rusengero asengeramo.


Ishyingurwa rye ryateje impaka mu itorero n'umuryango we bitewe n'inyandiko yasize kuri Altar. Yanditse mu bushake avuga ko yifuza gutwikwa. Ubuyobozi bwa Kiliziya Nkuru ya Kirisitu Ntagatifu bwatangaje ko iryo torero ridashyigikiye gutwika umurambo bityo ko ubusabe bwa nyakwigendera butazubahirizwa.

Joshua Odoyo Nyariera yimanitse akoresheje umugozi wari mu rusengero. Umurambo we wavumbuwe n’abagore bari bagiye gusukura iryo torero mu iminota mike mbere y’isengesho. Abapolisi nibo bajyanye umurambo wa nyakwigendera mu bitaro by’ibitaro bya Homa Bay County.

Umugenzuzi w’iryo torero ushinzwe ubuyobozi, Benson Oyieng yabwiye Nairobian ko badafite ubushake bwo gutwika umurambo mu busabe bwanditswe. Oyieng yavuze ko inyigisho z'itorero rye zitemerera gutwika umurambo, mu gihe umuryango we uvuga ko uzamutwika ntakabuza.

Itorero Great Commission Holy Christ rivuga ko niba umuryango uzatwika umurambo, bazitandukanya nabo mu gikorwa cyo kumushyingura. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND