RFL
Kigali

Umuhanzi Eddy Rainbow yasohoye indirimbo 'Alone' ishingiye ku nkuru mpamo-Video

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/01/2022 22:37
0


Umuhanzi hari igihe ibihangano biba bihuye n'ubuzima abayemo , ibyo yabonye cyangwa nibyo yumva mu bantu. Umuhanzi ukizamuka , Eddy Rainbow uririmba injyana ya Country na Folks, yashyize hanze indirimbo 'Alone' igaruka ku nkuru mpamo.



Muhawenimana Edouard, ukoresha akazina ka Eddy Rainbow mu muziki, aganira na InyaRwanda yavuze ko impano ye yifuza ko izagera kure , anakomoza ku mbogamizi agihura nazo muri iyi minsi akiboshywe n'amasomo.


Eddy Rainbow watangiye  muzika muri 2018, aracyari umunyeshuri muri Kaminuza, ibikiri imbogamizi kuri we aho azakora umuzki yisanzuye arangije ishuri. Yagize ati' Nkunda umuziki cyane, ndawukora ariko nkabivanga n'amasomo. Icya mbere ni amasomo ariko impano yanjye nayo mba ngomba kuyigaragaza, nzakora muzika neza nimara gushyira ku ruhande amasomo, abanyarwanda nzabereka ko nshoboye kandi n'ubu ibihangano byanjye barabikunda'.


Ku ndirimbo ye nshya 'Alone' avuga ko ari indirimbo irimo amagambo y'inkuru y'impamo ku byabaye kuri mugenzi we. Yagize ati' ' indirimbo yanjye nshya Alone, Ni indirimbo nanditse niga mu mwaka usoza ayisumbuye. Ni indirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y'umushuti wanjye twiganaga, aho yaje kujya mu rukundo nyuma agatenguhwa n'uwo bakundanaga akamusiga wenyine'.

Eddy Rainbow  akomeza ashimangira ko afite intego yo kuzamura urwego rwe rwa muzika, no gutanga ibihangano birimo ubutumwa bufasha benshi.

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND