RFL
Kigali

Umuhanzi Ice Saiger yashinze label na studio 'Sai Music' izafasha abahanzi bafite impano ikoreramo aba-producer 3

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/01/2022 16:07
2


Biba byiza iyo umuhanzi agize igitekerezo cyo gufasha abandi kuzamura impano zabo nk'uko Ice Saiger yamaze gushinga Studio yitwa 'Sai Music' izajya ifasha abahanzi, ndetse ikaba ikoreramo aba-Producer 3.



Ice Saiger twavuga ko ari umuhanzi ukizamuka ariko uri kubaka ibikorwa byiza twakwitega mu minsi iri imbere, aganira na InyaRwanda, yavuze ko kuba afite impano hakaba hari n'abandi bagomba kuzigaragaza aribyo byatumye ashinga Studio na label  mu gufasha abahanzi bakizamuka kandi bafite impano.


Iyi studio na label yitwa 'Sai Music' ikora indirimbo mu majwi n'amashusho, yatangiye mu mpera z'umwaka wa 2012, ikorera  i kanombe mu Busanza ahazwi nko kuri mituweli, ikoreramo abahanzi batandukanye n'aba-producer 3 aribo Eveydecks, MasterKey na Titi, naho abahanzi  bayirimo ni, M Shine, Ice Saiger na Alice. Indirimbo zimaze gutunganirizwamo harimo, Sinatuza by M shine "Yakozwe na Evydecks", Byebye by Ice Saiger "Yakozwe Na MasterKey.


Producer Masterkey

IRAKIZA Jean Claude ukoresha akazina ka Ice Saiger ariwe wayishinze, avuga ko intego ari ukuzamura abahanzi batandukanye, ati "Ni ugukora cyane tunafasha abahanzi bakiri hasi bafite impano kubona aho banyuza impano zabo, natangiye muzika mu 2013 ariko navuga ko nkiri umuhanzi ukizamuka, si ukubera impano mbi ahubwo ntabwo nagize amahirwe yo kwigaragaza mu kibuga cy'imyidagaduro'.


Producer Evydecks


Umuhanzikazi Alice ukorera murim Sai Music

REBA INDIRIMBO ZAKOREWE MURI  SAI MUSIC

">

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamugisha hawa2 years ago
    Is saiger ndamukunda kuko yafashije umukunzi wanjye kuzamuka muntera komereza aho kd uwiteka agufashe
  • Yasimbe joshua2 years ago
    Ice courage Muhungub Wanjye Igitekerezo Wagize Nicyiza Rwose IMANA IGUKOMEREZE intambwe Mzee Ndabiziko Talent Yo uyifite Kd Harigihe Itara Ryawe Rizaka Ukamenywa Nimbaga Nibyo nkwifuriza Kuva Cyera Ma Boi





Inyarwanda BACKGROUND