RFL
Kigali

Umukinnyi Harry Kane wa Tottenham yakoze ubukwe n’inshuti ye yo mu bwana babyaranye - AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2019 13:16
0


“Amaherezo, nakoze ubukwe n’inshuti yanjye” Ni amagambo yatangajwe n’umukinnyi Harry Kane w’imyaka 25 y’amavuko warushinganye n’inshuti ye yo mu bwana yitwa Katie Goodland mu ibanga rikomeye.



Kane usanzwe ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, yashyize amafoto ku mbuga nkoranyambaga akoresha, kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019, yemeza ko yakoze ubukwe n’inshuti ye Katie Goodland bamenyaniye ku ntebe y’ishuri.  

Mu bukwe, Kane yari yambaye ikote ry’ibara ry’umweru ririho ururabyo ku mufuko. Ni mu gihe umugore we yari yambaye ikanzu y’ibara ry’umweru igarukira hejuru y'amabere ikagaragaza igice gito cyo mu mugongo, atamirije imirimbo y’ubwiza.        Uyu mukinnyi yifurijwe urugo rwiza n’abarimo Jamie Redknapp, John Terry n’abandi. Daily Mail yanditse ko aho ubukwe bw’aba bombi bwabereye hakomeje kugirwa ibanga.  

Ku ifoto Harry Kane ateruye umugore we, yanditse agira ati “Amaherezo nakoze ubukwe n’inshuti yanjye yo mu bwana. Ndagukunda @Kate Goodlandx.” Hari kandi indi foto igaragaza Harry Kane asoma umukunzi we mu gahanga washyize ibiganza bye mu bituza bya Harry Kane anagaragaza impeta yamwambitse.  

Harry Kane yakoze ubukwe n'inshuti bamenyaniye ku ntebe y'ishuri

Muri Nyakanga 2017 nibwo Harry Kane yambitse impeta umukunzi we amuteguza kubana nk’umugabo n’umugore. Icyo gihe bari mu biruhuko mu birwa bya Barbados. Ifoto yafashwe igaragaza Harry Kane yateye ivi asaba umukunzi we kumubera umugore by’iteka undi nawe yemwemereye atazuyaje.   

Bakoze ubukwe hari hashize imyaka ibiri bemeranyije kurushinga. Bombi bize ku ishuri rimwe. Iby’ubukwe bwabo babihishuye ariko uko bahawe amafoto na gafotozi wabafotoye mu bukwe.

Harry Kane yari aherutse gutangaza ko atazasuka amarira mu bukwe bwe, ngo cyeretse u Bwongereza bwegukanye igikombe. Bombi basanzwe bafitanye abana babiri barimo Ivj Jane Kane ndetse na Vivienne Jane Kane wavutse muri Nzeri 2018. 

Muri Gicurasi 2019, Goodland yafotowe ari kumwe n’inshuti ze mu birori byabereye i Las Vegas. Afata indege yeretse muri ibi birori yari yambaye umwenda wanditseho nimero icyenda mu mugongo ikaba nimero umugabo we asanzwe yambara akinira ikipe y’igihugu.

Ubukwe bwabo babugize ibanga rikomeye kugeza basohoye amafoto y'umunezero udasanzwe

Muri Werurwe 2019, Harry Kane yari kumwe n'umukunzi we ngoro ya Buckingham

Muri Nyakanga 2017, Harry Kane yateye ivi yambika impeta umukunzi we

Katie akunze kwitabira imikino y'ikipe Harry kane akinamo

Bombi basanzwe bafitanye abana babiri: I bumoso ni Vivienne Jane uteruwe na Se; I buryo ni Ivy Jane uteruwe na Nyina







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND