RFL
Kigali

Umukinnyi wa filime Bazongere Rosine yashyize hanze indirimbo nshya yise "Akabando k'iminsi"

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:19/08/2019 7:46
1


Bazongere Rosine wamenyekanye muri Filime zitandukanye harimo City Maid, Papa Sava n'izindi, kuri ubu yashyize hanze indirimbo nshya yise "Akabando k'iminsi".



Mu minsi ishize Bazongere Rosine yaciye amarenga ku mbuga nkoranyambaga ubwo yashyiragaho agace gato k'indirimbo ari kurapa. Benshi mu bamukurikirana bamuhaye ibitekerezo ko yatangira kuririmba by'umwuga cyane ko abizi.

Bidatinze kuri ubu Rosine Bazongere yashyize hanze indirimbo nshya yise "Akabando k'iminsi". Mu kiganiro yahaye umunyamakuru wa INYARWANDA yadutangarije ko yatangiye kuririmba nk'umwuga, Akabando k'iminsi ikaba ari yo ndirimbo atangiranye ifite ubutumwa bwo gukangurira buri wese kwitabira umurimo.

"Indirimbo Akabando k'iminsi navugaga ni umurimo, nshishikariza abantu ko akazi kabi kakugeza ku keza, muri macye ni ugukangurira abantu gukura amaboko mu mifuka bagakora, cyane ko ejo haba heza ari uko wakoze. " - Bazongere Rosine

Yakomeje adutangariza ko igitekerezo cyo kwandika iyi ndirimbo cyavuye ku byo abona mu rubyiruko rusesagura nyamara rutaka ubushomeri, aho usanga bamwe barara banywa inzoga aho gufata ayo mafaranga ngo bayatangize umunshinga bikure mu bushomeri.

Iyi ndirimbo 'Akabando k'iminsi' iri mu njyana ya Hip-Hop yakozwe na Genesis Empire Entertainment. Rosine avuga ko impano yo kwandika indirimbo yayivumbuyemo kuva kera, ku buryo aho yagiye yiga haba mu mashuri yisumbuye bamuzi nk'umwe mu babasusurutsaga mu ndirimbo yabaga yiyandikiye.  

Rosine yakomeje adutangariza ko impano yo kuririmba ari imwe mu zo yari yarahunitse kubera inshingano yari afite mu minsi yatambutse yabonaga atafatanya n'ibikorwa bya muzika. Yadutangarije ko agiye gutangira kuririmba nk'umwuga ndetse akazabifatanya na Cinema cyane ko ari byo ubu ashyizeho umutima. 


Mu byumweru bibiri biri mbere ni bwo Rosine yifuza ko amashusho y'Akabando k'iminsi yaba yageze hanze.

Bazongere Rosine muri Filime ya City Maid akina ari Joselyne, muri Papa Sava akina ari Purukeriya n'Impeta yanjye yamenyekanyemo nka Samantha. 

Kanda hano wumve Akabando k'iminsi ya Rosine







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mc matatajado4 years ago
    hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh wlm





Inyarwanda BACKGROUND