RFL
Kigali

Umukino wa APR FC na Berkane wasubitse ubukwe bwa rutahizamu Byiringiro Lague

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/12/2021 11:38
0


Umukino wo kwishyura APR FC igomba gukina na RS Berkane yo muri Maroc mu mpera z’iki cyumweru muri CAF Confederation Cup, watumye ubukwe bwa rutahizamu w’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Byiringiro Lague bwagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 04 Ukuboza 2021 bwimurirwa mu cyumweru gitaha.



Ku cyumweru tariki ya 05 Ukuboza 2021, APR FC ifite urugamba rutoroshye muri Maroc mu mukino wo kwishyura wa Confederations Cup igomba kwesurana na RS Berkane, ikipe izatsinda izerekeza mu matsinda, izatsindwa izasezererwa.

Umukino ubanza wahuje aya makipe i Kigali, warangiye baguye miswi 0-0.

Uyu mukino watumye ubukwe bwa rutahizamu Byiringiro Lague bwagombaga kuba ku wa Gatandatu tariki ya 04 Ukuboza 2021, bwimurirwa mu cyumweru gitaha.

Byiringiro wagombaga gukora ubukwe n’umukunzi we Kelia kuri uyu wa Gatandatu, ari mu bakinnyi bajyanye na APR FC muri Maroc n’indege yihariye, ahitamo gusubika ubukwe bwe abushyira mu cyumweru gitaha.

Ku wa Kabiri tariki ya 28 Nzeri 2021, nibwo Byiringiro Lague yambitse impeta y’urukundo Kelia bamaze igihe kirekire bakundana, amusaba ko yamubera umugore.

Ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri 2021, nibwo Lague na Kelia basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Byiringiro Lague na Uwase Kelia nubwo batakunze gushyira hanze iby’urukundo rwabo cyane nk’ibindi byamamare, barakundana cyane ndetse banamaze igihe kirekire mu Rukundo ari nayo mpamvu bafashe umwanzuro wo kubishyira ku rundi rwego rushimishije bakaba umwe.

Aba bombi bazasezeranira mu itorero rya Philadelphia Rhema Church Kimironko mu cyumweru gitaha.

Byiringiro Lague na Kelia baherutse gusezerana mu Murenge wa Nyarugenge


Lague na Kelia bamaze igihe kitari gito bakundana


Ubukwe bwa Lague na Kelia buzaba mu cyumweru gitaha





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND