RFL
Kigali

Umukino wa APR na Kiyovu wambuwe Twagirumukiza Abdoul Karim uhabwa Ruzindana Nsoro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/12/2020 10:27
2


Mu gihe amasaha asigaye ngo rwambikane hagati ya APR FC na Kiyovu Sports, mu muikino w'umunsi wa gatatu wa shampiyona, bitunguranye umusifuzi wagombaga gusifura uyu mukino yahinduwe, wakwa Twagirumukiza Abdoul Karim uhabwa Ruzindana Nsoro ukubutse muri Tanzania gusifura CECAFA U20.



Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' yari yatangaje ko umukino wa APR FC na Kiyovu Sports uzasifurwa na Twagirumukiza Abdoul, ariko mu gihe habura amasaha make ngo umukino nyirizina ube, hafashwe umwanzuro wo guhindura umusifuzi w'uyu mukino.

Ntabwo impamvu yo guhindura umusifuzi w'uyu mukino yigeze itangazwa, ariko amakuru Inyarwanda.com yamenye ni uko bamwe mu bayobozi b'aya makipe agiye gukina bari bamaganiye kure uyu musifuzi bavuga ko batifuza ko abasifurira kuri uyu mukino.

Ruzindana Nsoro wahawe gusifura uyu mukino ukomeye, asanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, ndetse akaba akubutse mu gihugu cya Tanzania, aho avuye gusifura irushanwa rya CECAFA y'abatarengeje imyaka 20.

Umukino wa APR FC na Kiyovu Sports uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

ABASIFUZI BASIFURA UMUKINO WA APR FC NA KIYOVU SPORTS

1. Ruzindana Nsoro: Umusifuzi mpuzamahanga wo hagati

2. Ndagijimana Theogene: Umwungiriza wa mbere (Umusifuzi mpuzamahanga)

3. Karangwa Justin: Umwungiriza wa kabiri (Umusifuzi mpuzamahanga)

4. Nizeyimana Is’haq: Umusifuzi wa kane

Ruzindana Nsoro niwe wahawe gusifura umukino wa APR FC na Kiyovu Sports

Uyu mukino watswe Twagirumukiza Abdoul






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niringiyimana jean claude3 years ago
    Tuyirinyuma
  • Tommy3 years ago
    Rwose nanjye uyu musifuzi Twagirumukiza Abdul Maze imyaka irenga itanu nemeje ko adashoboye aka kazi ko gusifura niba abiterwa no kutiyizera (kwiyaminiya)ubona asa nusifurana ubwoba bikarangwa no gufata ibyemezo bitarimo ubuhanga n'ubushishozi. INAMA namugira azareke ibyo gusifura kuko si impamo ye.





Inyarwanda BACKGROUND