RFL
Kigali

Umunyamideli Dady De Maximo yafashe mu mugongo abarokotse Jenoside

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/04/2019 9:29
0


Umunyamideli ‘Dady de Maximo Mwicira Mitali’, yanditse ashimangira ko mu ntimba havamo imbuto kandi ko icy'ingenzi ari ugushima buri segonda ry’ubuzima. Yabikoze ahumuriza abafite ibikomere bidakira n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.



Ni ku nshuro ya 25 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; yatwaye ubuzima bw’abarenga Miliyoni. Kuya 07 Mata 2019 nibwo hatangijwe icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dady De Maximo usanzwe uzwi nk’umunyamideli yanditse kuri konti ya instagram avuga ko ubuzima bubamo ibibi n’ibyiza ariko ko icy'ingenzi ari ugushima kandi ko ‘aho umuntu ananiwe atari ngombwa kwicira urubanza’.

Yagize ati “Urugendo rw’ubuzima, uraseka ugakandagira amahwa ugakomeza, ibihe biradukurikirana ariko mu ntimba burya naho hava imbuto, mu bubabare kubakibugendana n’abazabupfana. Icy'ingenzi ni ugushima buri segonda kandi wananirwa ntiwicire urubanza.”

Yavuze ko n’umuntu uhungabana afite impamvu kuko yabonye ibibi anakorerwa ibibi ndengakamere, ngo biba byiza guseka kuko hari benshi byubaka. Ati “Twabonye bibi, twakorewe bibi n’uwahungabana afite impamvu, ni bibe uyu munsi uryame ejo ubyuke ukomeze urugendo, useke, weme kuko hari abo byubaka utabizi.”

Yashimye Imana ko yakomeje abanyarwanda mu myaka 25 ishize umwijima ubererekeye umucyo. Yakomeje abafite ibikomere bitazashira ndetse n’‘abavandimwe’ barokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Ati “Mana warakoze kuturinda no kudukomeza mu myaka 25 ishize. Nkomeje abafite ibikomere bitazashira, kandi nkomeje abavandimwe barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Yavuze agira ati “Nshimira kandi by’iteka Inkotanyi n’undi wese waba yarakoze neza mu bihe by’amage. Mana warakoze ni ku bwawe.” Dady de Maximo ni umwe mu ba mbere binjiye mu bikorwa byo guhanga no kumurika imideli mu Rwanda. Ni umuhanzi, umwanditsi w’imivugo wanabaye umunyamakuru igihe kinini. 

Dady de Maximo yihanganishije abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND