RFL
Kigali

Umunyezamu Habarurema Gahungu azagaruka mu kibuga umwaka utaha kubera imvune

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/10/2021 16:04
0


Habarurema Gahungu ukinira ikipe ya Police FC, ndetse akaba aheruka kwitabazwa mu ikipe y’igihugu Amavubi, agiye kumara amezi asaga abiri adakandagira mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune y’urutugu cyatumye agiye kubagwa, akaba azagaruka mu kibuga umwaka utaha wa 2022.



Uyu munyezamu umaze igihe yigaragaza muri Police FC byanatumye umutoza Mashami Vincent amwitabaza mu ikipe y’igihugu yiteguraga imikino ibiri ya Uganda yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, agiye kubagwa kubera ikibazo cy’imvune y’urutugu yagize.

Gahungu aheruka kugira ikibazo ku rutugu rw’iburyo, biba ngombwa ko abanza kuvurwa kugira ngo azagaruke mu kibuga yarakize neza nta kibazo afite.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.Com, Habarurema Gahungu yavuze ko muri uku kwezi aribwo abagwa urutugu, akazagaruka mu kibuga nyuma y’amezi asaga abiri.

Yagize ati”Mperutse kuvunika urutugu rw’ibiryo, biba ngombwa ko mbagwa kugira ngo nshobore kugaruka mu kibuga. Ubundi nakabaye narabazwe ariko byatindijwe n’ubwishingizi butabonekeye igihe ariko muri uku kwezi nibwo ngomba kuvurwa nkazamara amezi asaga abiri kugira ngo ngaruke mu kibuga narakize meze neza”.

Gahungu yaherukaga kubagwa umwaka ushize nabwo kubera ikibazo cy’imvune y’urutugu yari yamwibasiye.

Nyuma yo kumenya ko batazatangira shampiyona bafite umunyezamu wabo wa mbere Gahungu Habarurema, Police FC yaguze abanyezamu babiri bo kuziba icyo cyuho, aho yasinyishije Ndayishimiye Eric Bakame amasezerano y’umwaka umwe, ndetse na Rwabugiri Omar wakiniraga APR FC.

Shampiyona y’umwaka w’imikino wa 2021/22 mu Rwanda, izatangira tariki ya 30 Ukwakira 2021.

Habarurema Gahungu wagize imvune y'urutugu azagaruka mu kibuga umwaka utaha


Gahungu ni umwe mu bakinnyi bafatiye runini Police FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND