RFL
Kigali

“Umwanzuro” Filime ivuga ku makimbiranye yo mu ngo igeze ku gice cya 42

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/09/2019 12:16
1


Kingdom Productive Center kuri uyu wa 02 Nzeli 2019 yashyize ahagaragara agace ka 42 ka filime “Umwanzuro” itambuka kuri Televiziyo y’Igihugu (RBA) buri wa Gatanu saa cyenda n’iminota 30’ no ku wa Gatandatu saa sita n’iminota 40’.



Filime “Umwanzuro” yatangiye gukinwa mu 2015 mu karere ka Huye. Igaragaramo amasura y’ibyamamare nka Baraka Patrice, Bahavu Jeannette, Uwineza Nicole, Mustafa [Ndimbati] n’abandi banyuranye. 

Ni filime ivuga ku makimbirane aba mu ngo bitewe n’itandukana ry’abashakanye no gutendeka abakunzi. Inavuga ku ngaruka zo gutandukanya abana ku bashakanye.

Iyi filime iboneka ku rukuta rwa Youtube kuri shene yitwa Kingdom Production Centre buri wa kabiri na buri wa Gatanu. ‘Season’ ya mbere yarangiriye kuri episode 22 aho uwitwa Jonathan yafashe icyemezo cyo kujya gushaka umuryango we.

Umwana witwa Kelly nawe yacitse aho yabaga ajya gushaka nyina. Uwayoboye abakinnyi (Directed) ni Kayiranga Jerabal. Uwayoboye ifatwa ry’amashusho akanayitunganya (Director Of Photography) ni Cobby. 

Hasohotse igice cya 42 cya Filime "Umwanzuro"

KANDA HANO UREBE "UMWANZURO" IGICE CYA 42






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • cyangwe tse4 years ago
    ubundi umuntuakoraakazi gutekamubangamiye





Inyarwanda BACKGROUND