RFL
Kigali

Umwiryane mu matora y’umuyobozi wa Kiyovu Sports, Juvénal wifuzwa na benshi ntiyemerewe kwiyamamaza

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/09/2020 17:27
0


Nyuma y’aho Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports ishyizeho amabwiriza agomba kugenga abakandida biyamamariza umwanya wo kuyobora iyi kipe, bagasanga harimo agonga arimo n’agonga Mvukiyehe Juvénal washakwaga na benshi mu bafana b’iyi kipe, hatangiye gututumba umwuka mubi ushobora gutuma aya matora azamo imvururu no Kwigumura.



Komisiyo y’amatora muri Kiyovu Sports yatangaje ko gutanga kandidatire bizakorwa bitarenze ku wa 22 Nzeri, bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya e-mail mu gihe abujuje ibisabwa bazemezwa Tariki 23 Nzeri binyuze ku rubuga rwa WhatsApp rw’abanyamuryango.

Nk’uko bigaragara mu mabwiriza yashyizweho n’iyi Komisiyo y’Amatora yemejwe ku wa Mbere, mu ngingo yayo ya gatandatu havuga ko uwiyamamaza agomba kuba nibura amaze amezi atandatu ari umunyamuryango ndetse no kuba adafite ikirarane cy’umusanzu atishyuye.

Iyi ngingo iragonga Mvukiyehe Juvénal ukuriye komisiyo yo kugura abakinnyi muri iyi kipe kuko yemejwe nk’umunyamuryango mushya mu nama y’Inteko rusange yabaye ku wa 23 Kanama 2020, bivuze ko amaze ukwezi kumwe gusa ari umunyamuryango wemewe wa Kiyovu Sports.

Juvénal wagaragaye cyane ku isoko ry’abakinnyi muri uyu mwaka, agurira Kiyovu Sports abakinnyi batandukanye, akaba yanateganyaga guha Bus izajya itwara abakinnyi ba Kiyovu Sports mu gihe yari kuzatorwa nka Perezida w’iyi kipe.

Ibi bishobora gutuma aya matora azamo imvururu ndetse no kwigumura kwa bamwe, bitewe nuko aya mabwiriza yashyizweho na Komisiyo y’amatora azaba ku wa 27 Nzeri, ntavugwaho rumwe n’abakunzi ba Kiyovu Sports.

Nta cyizere ko umutoza Karekezi azatoza Kiyovu Sports mu mwaka utaha w’imikino kuko atarasinyira iyi kipe amasezerano yemewe, mu minsi ishize bikaba byaranavuzwe ko Juvenal adatorewe kuyobora Kiyovu Sports uyu mutoza yahita afata rutemikirere agasubira i Burayi agasanga umugore n’abana.


Juvenal yagaragaye cyane ku isoko muri uyu mwaka agurira Kiyovu abakinnyi batandukanye


Mu mpera za Nzeri 2020, Kiyovu Sports izaba yabonye umuyobozi mukuru 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND