RFL
Kigali

Umwongereza watozaga Etincelles FC yeguye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/02/2021 16:50
0


Colum Shaun Selby watozaga ikipe ya Etincelles FC yo mu karere ka Rubavu, yamaze gusezera ku buyobozi bw'iyi kipe, avuga ko atakomeza gukora akazi adahembwa.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021, nibwo uyu mutoza yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe, abumenyesha ko yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe, kubera kudahembwa ndetse no kudahabwa ubufasha ubwo ari bwose buturutse muri iyi kipe.

Iyi baruwa yakiriwe n'umuyobozi wa mbere wungirije muri  Etincelles FC, Ndolimana Emmanuel, uyu mutoza yasobanuye impamvu zatumye yegura ku mirimo yari ashinzwe.

Yagize ati "Nsezeye ku kazi ko kuba umutoza wa Etincelles FC kubera kutishyurwa ndetse no kubura ubufasha ku bakozi nkoresha (abakinnyi) ngiye gushaka ahandi nkorera".

Colum Shaun Selby ukomoka mu Bwongereza yagizwe umutoza mukuru wa Etincelles tariki ya 02 Werurwe 2020, aho yari asimbuye Bizimana Abdul bakunda kwita Beken wari umaze gutandukana n'iyi kipe.

Uyu mutoza wongerewe amasezerano y’imyaka ibiri mu ntangiriro za Shampiyona ya 2020/2021, asize Etincelles FC ku mwanya wa Gatatu muri Shampiyona n'amanota ane ku Icyenda, aho mu mikino itatu yatsinze umwe anganya undi atsindwa undi.

Colum yasezeye ku buyobozi bwa Etincelles avuga ko agiye gushaka ahandi akora

Ibaruwa ya Colum isezera ku buyobozi bwa Etincelles FC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND