RFL
Kigali

Upendo choir yatumiye Alarm, Gisubizo, Rehoboth, Injili Bora n'andi matsinda mu ijoro ryo kuramya Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/02/2019 11:43
0


Upendo choir yateguye amakesha (overnight) yo kuramya no guhimbaza Imana aho yatumiye amatsinda atandukanye arimo; Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Injiri Bora, Rehoboth Ministries, True Promises, Herman worshipers n'abandi.



Iri joro ryo kuramya no guhimbaza Imana ryateguwe na Upendo choir, ryitiriwe indirimbo yabo nshya bise Baratarama. Ni igitaramo bise Baratarama overnight' bagendeye ku ndirimbo yabo nshya twavuze haruguru, iyi ndirimbo ikazanaririmbwa muri iri joro ryo ryo kuramya Imana rizaba kuwa Gatanu tariki 1/3/2019 kuva saa kumi n'ebyiri kugeza mu gitondo saa kumi n'ebyiri. 


Upendo choir ubwo yari yatumiwe kuri Radio Rwanda

Upendo choir yatangarije Inyarwanda.com ko izaba iri kumwe n'amatsinda atandukanye arimo Alarm Ministries, Gisubizo Ministries, Rehoboth Ministries, Injili bora choir, True promises ministries, Herman worshippers international, Light of the earth, Promises choir yo muri Assemble de Dieu, Peace voice choir, Holy Entrance n'abandi benshi.

Umuvugabutumwa muri aya makesha ni Rev Pastor Gisa Cadeau umushumba muri Foursquare Gospel church. Twabibutsa ko iki gitaramo kizaba kuri uyu wa Gatanu kikazabera i Kimironko kuri Foursquare Gospel church. Upendo choir yateguye iki gitaramo, yatangaje ko kizaba ari igitaramo cy'imbaraga nyinshi cyo gusabana n'Imana mu buryo bwo kuyiramya no kuyihimbaza.


Igitaramo Upendo choir igiye guhuriramo n'andi matsinda akomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND