RFL
Kigali

Urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda rwanditse ibaruwa ifunguye ikubiyemo uko bakiriye uburyo Aline Gahongayire yabishongoyeho

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:27/04/2019 16:31
11


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no gihumbaza Imana Aline Gahongayire kuri ubu ntari kuvugwaho rumwe nyuma y’ubuhamya yatanze akanavugamo ko atari ku rwego rumwe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda. Urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro 'Rwanda Showbiz Journalist Forum' rwavuze uko rwabyakiriye mu ibaruwa ifunguye.



Iyi baruwa yashyizwe hanze kuri uyu wa gatandatu tariki 27/04/2019 ndetse ikaba yashyizweho umukono na Rutaganda Joel uhagarariye uru rugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro mu by’amategeko (legal representative).

Iyi baruwa igira iti “Rwanda Showbiz Journalist Forum (Urugaga rw’abanyamakuru b’imyidagaduro mu Rwanda) tubabajwe cyane n’amashusho yakomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Aline Gahongayire yishongora ndetse asebya itangazamakuru ry’u Rwanda. Abanyamakuru b’imyidagaduro hano mu Rwanda bagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha ibihangano n’ibikorwa bitandukanye bya Aline Gahongayire ndetse n’abandi bahanzi nyarwanda muri rusange.”

Iyi ibaruwa ikomeza igira iti “Ntiduteze no guhindura umurongo wacu wo gufasha buri muhanzi nyarwanda kumenyekanisha ibihangano bye twirengagije imyumvire y’abatabona neza akamaro k’itangazamakuru ry’imyidagaduro mu iterambere ryabo. Turasaba abanyarwanda bose kudaha agaciro amashusho ya Aline Gahongayire ari gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kuko arimo isebanya n’ubwibone bushingiye ku myumvire.”

Muri iyi baruwa basoza bashimira bati “Turashimira buri muhanzi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa badahwema kutworohereza kugera ku makuru neza ndetse no gukomeza gufatanya natwe muri uru rugendo rwo kuzamura urwego rw’imyidagaduro mu Rwanda”

Aline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fofo 5 years ago
    Hhhhhhhh,ariko ibitangaza makuru biratangaje ubuse ko we bamwe muri mwe ko mwari mwaramuzengereje ko mutamusabye imbabazi publicly nkuko mubikoze ubu,you shouldnt be on one side ,njyew ibyo yavuze ntakosa na rimwe mbibonamo ,she replied To your questions once for all.
  • Jado5 years ago
    Ariko abanyamakuru named rwose!! Ntimubona ko uriya mugore ari umusazi byamucanze!? Ahubwo ikiza numva mwamukorera ubuvugizi mukamushakira umu cancellor
  • Ka5 years ago
    Ntimugahubuke mugendeye kuri byacitse mwabanyamakuru mwe. Uyumugore Afite ikibazo gikomeye ndetse nimutamufasha ngo mumuhumurize muzahura yikoreye amashashi. Aline numvise ubuhamya bwe bwose nsanga Afite guhungabana ndetse afite nibisebe bitose kumutima we. Mwishaka gufata akanyu gato mwakwirakwije mutarebye ibyakabanjirije ngo abe ariko mushingiraho. #WeForAline
  • Liz5 years ago
    Lol
  • Tamanga5 years ago
    Aline yacitswe ,ndakeka azabegera akabasaba imbabazi kdi itangazamakuru rizamubabarire kdi yige guca bugufi kuko aracyabakeneye cyane
  • Gasuku5 years ago
    Aline rwose, Urasekeje pe! Ati Divorce yanjye nayitangatije Kuri Voice Of American I Washington DC kuko aribo bari kurwego rwanjye!!!! Hahahaaaaa! Kuyihatangariza byakingereyiki se? byahise biguha undi mugabo se? Abakozi b'Imana bikigihe rwose barasekeje. Numva bibaye byiza kurushaho n'indirimbo zawe wazijyana kuri VOA ntampamvu yo gucurangwa Ku ma radio mutari kurwego rumwe
  • turatsinze5 years ago
    Iyi baruwa yandikanye ubwoba no kwigura. ese uyu mugore mumutinyira iki?
  • Jado5 years ago
    Aline witwaye nabi pe!! Nibazako nuwaguhaye kujya kugatuti afite ihungabana nkiryawe,urarata divorse!!!!????? Uziko ntaho utaniye nabaratako bafunzwe igihe kirekire nkaho ari ishema gufungwa, nawe sishema gutandukana nuwo mwarwubakanye kuko hari ibintu utujuje .
  • Tony5 years ago
    Uyu mugore ifite ikibazo yabaye nkinkira buheri voice of America nubwambere ageze ahantu hakomeye njyewe ya ntunguye Ijambo ry'Imana ritubwirako tutagomba kwishyira hejuru,ahubwo tugomba guca bugufi icyubahiro cyikaba icy'Imana. Ngo kugwa bibanzirizwa no kwishyira hejuru,niba ashaka kuzamuka nace bugufi y'ubahe abantu bose. nibase ayarenze kuki akora kuri TVR yagiye gukora kuri zo zikomeye,namwe banyamakuru mu mwegere wasanga agifite ihungabana rya Divorce, ariko nadaca bugufi ndabona n'undi mugabo wa mushaka batazashobokana kuko afite imyumvire itariyo kubaka.
  • Niyoyita dany5 years ago
    umva uwo mwirasi aline nagende gake kuko sinzi urugero ariho ruruta urwa AMB. NDUHUNGIREHE, H.E PAUL KAGAME nabandi bakomeye kwisi baza bakagirana ibiganiro n'itangazamakuru, nkibaza icyo aline amariye abanyarwanda cyatuma yishongora gutyo. by the way twibuke ko itangazamakuru tutarifite naho twaba tugana, knd unagenzuye aline nanimbuto yera niyo urebye video ze zirimo kwirya nubwibone. mubusanzwe nambuto tumusoromaho. knd BIBLE iravuga ngo; uwishyira hejuru azacisha bugufi, knd ngo ubwibone bubanziriza kurimbuka. so rero aline tuza knd umenye ko ufite managiment ya baringa niba nacyo irabivugaho. hhhh umwibone araha
  • UW5 years ago
    BET





Inyarwanda BACKGROUND