RFL
Kigali

Urutonde rw’imihanda 5 mibi kandi iteye ubwoba ku isi

Yanditswe na: Gentillesse Cyuzuzo
Taliki:2/12/2019 12:12
0


Uru rutonde ruriho imihanda mibi kandi iteye ubwoba ku isi, aho imwe iri ku misozi hejuru indi iteye nabi ku buryo kuyigendamo ari uguhara amagara. Iyi mihanda akenshi ikoreshwa n’abantu baba bayimenyereye cyane kandi badapfa kugira ubwoba.



5. Kolyma highway na Lena highway: Iyi mihanda ni iyo mu gihugu cy’u Burusiya, ikaba ireshya na 3,080km.


Iyi mihanga ikunze kwitwa imihanda y’amagufa ni mibi cyane kuko ikirere cyaho ubwacyo ni kibi, nta kaburimbo ibamo ndetse habamo icyondo cyinshi cyane cyangwa ivumbi ryinshi.

Iyi mihanda ibiri ihuza Serbia n’u Burusiya ni imbogamizi cyane ku banya Serbia bayinyuramo bagana mu gihugu cy’u Burusiya kamwe mu bice bizwiho gukonja cyane.

Iyi mihanda ibiri ihuzwa n’Umugezi wa Lena ukunda kugira amazi akonje agahinduka barafu. Uyu muhanda uba ufunguye kuva mu Ukuboza kugera muri Mata aho barafu iba atari nyinshi cyane ku buryo imodoka yanyuramo. Gusa buri mwaka abantu bahasiga ubuzima imodoka zabo zatebeye muri barafu.

Igihe cyiza cyo guca muri iyi mihanda ni mu gihe cy’iki aho ubutaka buba busa n’ubukomeye amazi mu mugezi nayo yakamye. Muri Nyakanga na Kanama imvura igwa, umuhanda ukunze kuba mubi cyane ndetse hakaba n’uruhurirane rw’ibinyabiziga bituma hakunze ko kuba ubujura.

4. Guoliang Tunnel Road 


Uyu muhanda uherereye mu gihugu cy’u Bushinwa. Ureshya na 1.2 km

Guverinoma y’u Bushinwa yafashe umwanzuro ko atari ngombwa gutanga amafaranga yo gukora umuhanda uhuza abaturage 300 bonyine, 13 muri abo baturage bahita bafata umwanzuro wo kwiyubakira umuhanda bawunyujije mu manga y’umusozi. Uyu muhanda uherereye mu misozi ya Tihang mu ntara ya Henan, abo baturage bifashishije ibiturika mu guturitsa imanga. Mu bumenyi bucye mu byo kubaka imihanda abaturage bamwe bagiye bahasiga ubuzima bazize impanuka.

Uyu muhanda ureshya na metero 6 na metero 4 z’ubugari, ukaba ushobora kunyurwamo n’imodoka ebyiri. Byafashe imyaka itanu mu kubaka uyu muhanda waje gufungurwa mu w’i 1977. Uyu muhanda iyo haguye imvura uba mubi cyane.

3. Zoji La Pass Uyu muhanda uherereye mu gihugu cy’u Buhinde ureshya na 9km

Nk'indi mihanda yose ku isi inyura mu misozi ihanamye iba iteye ubwoba ku bagenzi, uyu muhanda wa Zoji La Pass usa nabi, nta kaburimbo irimo ndetse nta n'ibyuma ufite bishobora gutangira imodoka mu gihe yaba itaye umuhanda. Ikindi ni uko nta byapa byo mu muhanda wahasanga ndetse urimo n’amakorosi menshi.

Uyu muhanda uhuza umujyi wa Srinagar na Leh mu Burengerazuba bwa Himalayan mu misozi ihanamye yo mu ntara ya Kashmir. Uyu muhanda mu gihe cy’itumba uba ufunze. Wubatswe mu w’i 1947 ukaba mbere warakoreshwaga mu bikorwa bya gisirikare gusa.

2. North Yungas Road

            

Uyu muhanda uherereye mu gihugu cya Bolivia ukaba ureshya na 80km. Ukunze kwitwa umuhanda w’urupfu. Uva mu mujyi wa La paz ujya Coroico. Uyu muhanda unyura ahantu habi hatandukanye nko ku manga, ahatambika cyane nta byuma birinda kuba imodoka yarenga umuhanda ikagwa mu manga biba ku mpera z’umuhanda ndetse unakora urugendo rw’ibirometero birenga icumi uri mu ishyamba rya Amazon.

Kuva mu 1994, abagenzi basaga 300 bapfiriye muri uyu muhanda aho hagiye hari ibimenyetso bitandukanye byo kwibuka ababa barapfiriye muri uyu muhanda.

1. Killar to Pangi Road, via Kishtwar 

Uyu muhanda uherereye mu Buhinde ureshya na 114 km

Ku bantu bakunda kurira imisozi uyu muhanda bawukunda, aho uba unabafunguriye mu gihe cy’iki. Hariho ibibuye bimeze nk'ibigiye kugwa ku buryo abantu bahorana impungenge bishobora kugwa igihe icyo ari cyo cyose. Uyu muhanda wubatswe mu myaka amajana yashize kandi kuva wakubakwa nturavugururwa na rimwe.

Abantu banyura muri uyu muhanda batwaye ama modoka barigengesera cyane kuko utaye umuhanda gato wamanuka kumanga ireshya na metero zirenga 700. Ikindi kandi kigira uyu muhanda uwa mbere mubi ku isi ni uko unyura ahantu hitaruye hataba ikindi cyintu ndetse hatanatuwe.

Src: funalive.com, indiamike.com, tripoto.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND