RFL
Kigali

VIDEO: Edouce Softman yiyemerera ko agiye gukora ubukwe n’umu Diaspora ndetse yavuye kumwereka ababyeyi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/12/2017 15:01
0


Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru yuko Edouce Softman yaba agiye gukora ubukwe n’umukobwa uba ku mugabane w’Uburayi gusa amazina ye kimwe n’amafoto bikaba bigikomeje kugirwa ubwiru. Kuri ubu rero uyu muhanzi yamaze kwemerera Inyarwanda.com ko agiye gukora ubukwe ndetse n’umugore we yamaze kwerekana iwabo.



Ibi umunyamakuru yabibajije Edouce Softman ubwo yari avuye ku rubyiniro mu gitaramo cya Riderman, iki gihe uyu muhanzi yabajijwe niba adaherutse kuva iwabo kwereka ababyeyi umukunzi bitegura kurushinga maze Edouce yanga kubyemera ariko nanone yanga kubihakana. Abajijwe niba koko hari umukobwa usanzwe uba i burayi bari mu rukundo ku buryo bitegura kurushinga, Edouce Softman yatangaje ko uyu mukobwa ahari ariko yanga kumutangaza.

edouce

Edouce Softman ubwo yari mu gitaramo cya Riderman

Edouce abajijwe niba hari ubukwe ateganya muri iyi minsi yabyemereye Inyarwanda.com gusa yirinda kugira byinshi abutangazaho avuga ko igihe nikigera azabutangaza. Tubibutse ko Edouce Softman mu minsi ishize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise ‘Ni wowe wanjye’ binavugwa ko iyi ndirimbo yayituraga umukunzi we bagiye no kurushingana.

REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA EDOUCE SOFTMAN






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND