RFL
Kigali

VIDEO: Eric Rutanga wa Rayon Sports bwa mbere yifatanyije n'aba Islam kwizihiza umunsi mukuru wa Eid El Fitr

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:4/06/2019 17:32
0


Tariki 4 Kamena 2019 abaIslam bo mu Rwanda no ku isi hose bizihije Eid El Fitr. INYARWANDA yabashije kuganira n'aba Islam batandukanye harimo na Rutanga umukinnyi wa Rayon Sports FC bagira abo bifuriza uyu munsi mukuru.



Uyu munsi mukuru wizihizwa nyuma y'igisibo aba Islam baba bamazemo igihe kingana n'iminsi mirongo itatu (30), iki gisibo aba Islam barangwa no kwiyegereza Imana cyane, bibombarika ku Mana ndetse bakora n'ibikorwa byo gufasha abakene n'abarwayi. Kuri uyu munsi mukuru wazindukanye n'imvura yaje kugwa kugeza ku isaha ya saa 11 z'amanywa gusa bamwe mu bayisilamu harimo na Eric Rutanga bashimangira ko imvura ari umugisha ukomeye Imana yabahaye. " Eid Mubarak yangendekeye neza mwabibonye nazanye n'imigisha y'imvura kandi imvura ni umugisha. Ndifuriza Irayidi umugore wanjye, umuryango w'umugore wanjye nabifuriza irayidi abakinnyi bagenzi banjye n'irayidi nziza ku bakunzi b'umupira w'amaguru muri rusange."- Eric Rutanga


Eric Rutanga umukinnyi wa Rayon Sports FC umaze umwaka n'amezi macye mu idini ya ISLAM

Sheikh Binego Hashim akaba ari umunyeshuri wiga mu gihugu cya Saudi Arabia yatanze ubutumwa ku bayisilamu abasaba gukomeza kurangwa n'imyitwarire myiza kugeza ku gisibo cy'umwaka utaha. Ati: " Mbere na mbere ndifuriza Eid Mubarak nziza aba Islam bose. Ubutumwa nabaha mbere na mbere navuga ngo iki gisibo Imana yarakiduhaye kugira ngo tubashe gutinya Imana ni yo mpamvu nababwira ngo kwa gutinya twakuye mu gisibo, bya bikorwa byiza twakoraga mu gisibo tubikomezeho igisibo cy'umwaka utaha kizasange tumeze neza"

Sheikh Binego Hashim 

Yakomeje avuga ko igisibo bamwe gishobora kubasanga mu ngeso zitari nziza gusa Eid Mubarak ngo isiga ibyo byose bikuweho gusa nanone avuga ko biba byiza gukomeza gutinya Imana no kuyikiranukira umunsi ku munsi.


N'ubwo haramutse imvura i Nyamirambo kuri Stade hari umubare mwinshi w'abayisilamu

Reba amashusho y'ikiganiro twagiranye na Rutanga n'abandi ba ISLAM bishimiye bikomeye Eid El Fitr


VIDEO : Eric Niyonkuru-inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND