RFL
Kigali

VIDEO: Ibyo utari uzi kuri Yvan NGENZI wabyinnye mu Urukerereza // Yijeje ubudasa mu gitaramo yatumiyemo Aime UWIMANA

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:19/07/2019 15:45
0


Yvan Ngenzi ni umwe mu baramyi bari gukora umurimo w’Imana binyuze mu njyana ya Gakondo. Akunzwe cyane mu ndirimbo ‘Ntahemuka’ yitiriye n’igitaramo cye cya mbere yatumiyemo Aimee UWIMANA bakunze kwita 'Bishop'.



Yvan Ngenzi ni umuramyi wanyuze mu matorero atandukanye nk’Urukerereza, Indahemuka…yamubereye imbarutso yo gushibuka kw’impano yiyumvagamo yo kuririmba mu njyana gakondo. Mu kiganiro kihariye Yvan Ngenzi yahaye INYARWANDA yadutangarije ko atangira kuririmba yakoze indirimbo mu njyana zitari Gakondo ndetse aza no gucika intege cyane ko ibikorwa bye bitateraga imbere. 

Yagize ati:“Mu by'ukuri ntangira nahereye ku ndirimbo imwe ya Afro beat nigaga muri Secondaire, icyo gihe hari n'umu producer witwaga Jackson Dadu yakoreraga i Nyamirambo kugira ngo umubone byari bikomeye. Iyo ndirimbo yitwaga “Ineza yawe” ngenda ngerageza gukora kubera ubushobozi bw’abanyeshuri ntibitere imbere.”

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVAN NGENZI

Yvan Ngenzi yakomeje adutangariza ko ibijyanye no kuririmba yageze igihe arabihagarika, gusa kubyina byo arabikomeza abifatanya na Business. Uyu muramyi yagiye agaragara mu ndirimbo zitandukanye zabaga zamamaza amwe mu ma Kompanyi y’itumanaho aha mu Rwanda. Nyuma yo kugaruka ari umuramyi ndetse n'indirimbo ze zigakundwa ku rwego rwo hejuru ubu ari mu myiteguro y'igitaramo yise ‘Ntahemuka Live Concert’.


Yvan Ngenzi yahishuye byinshi abantu benshi batari bamuziho

Tariki ya 21 Nyakanga 2019 muri KCC (Kigali Convection Center/RoofTop) nibwo Yvan Ngenzi azataramira abakunzi be mu gitaramo yijeje abazakitabira ko kizarangwa n'umwimerere w'injyana ya Gakondo. Uyu muramyi azwiho ubuhanga mu gucuranga gitali, inanga akaba n'umukaraza, yaduhishuriye ko yigira byinshi kuri Aimee Uwimana. 

Yagize ati: " Icyatumye mpitamo Aime Uwimana ni we muntu mfatiraho icyitegererezo muri muzika wa Gospel haba mu miririmbire, haba mu guhanga n'imyitwarire ye njye mbona adahinduka. Ikindi ni we muhanzi dufite muri gospel ushobora kuririmba injyana Gakondo neza.''

Yvan Ngenzi yizeye ko abazitabira igitaramo cye bazanyurwa n'ibyo yabateguriye cyane ko azaba afite umwanya uhagije wo kuririmba hamwe na mugenzi we Aime Uwimana. Saa Kumi z'umugoroba ni bwo amarembo y'ahazabera iki gitaramo azaba akinguye. 

Kwinjira muri iki gitaramo 'Ntahemuka Live Concert' ni 5,000Frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000Frw mu myanya y'icyubahiro. Amatike ari kuboneka hirya no hino muri Kigali nko kuri UTC (Canal+), Camellia Gisimenti, Kigali Height (Slice & Cakes), Zion Temple Gatenga, Restoration church Kimisagara na Restoration church Masoro.

Aimee Uwimana ni we muramyi rukumbi uzafatanya na Yvan Ngenzi muri iki gitaramo


Tariki 21 Nyakanga 2019 i saa kumi n'imwe ni bwo iki gitaramo kizatangira


Reba ikiganiro twagiranye na Yvan Ngenzi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND