RFL
Kigali

VIDEO: Jovial yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Ntabirenze’-VIDEO

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:5/05/2019 8:44
0


Umuhanzikazi Jovial ukomeje gukora ubutitsa yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ntabirenze’. Muhawenimana Florence uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Jovial, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Fax Rapper. Ni nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo yise ‘Kora aho ushaka’.



Mu kiganiro kigufi yahaye INYARWANDA ubwo yatugezagaho iyi ndirimbo nshya, yatubwiye ko impamvu yo guhimba iyi ndirimbo ari ukubera hari abantu babura inshuti (Boyfriend/Girlfriend) kubera amagambo y’abantu bashinja umwe ko akeneye amafaranga kuri mugenzi we. Yagize ati:Nyine hari ukuntu abantu bashobora kubwira umusore ushaka kukubenguka ngo uriya mukobwa udafite amafaranga nta kintu mwavugana cyangwa se ubutunzi runaka ariko muri wa mukobwa we nta mafaranga ashaka ahubwo ibimurimo nk’impano runaka afite imusaba igishoro ariyo imusaba amafaranga.”


Jovia mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo 'Ntabirenze'

Jovial yakomeje adutangariza ko muri iyi ndirimbo yashimangiraga ko ibintu biba biri mu bantu urugero nk'impano nyinshi abantu baba bafite ari byo biba bikeneye amafaranga. Jovial yasoje atubwira ko ubutumwa yifuzaga gutanga ari ukubwira urubyiruko ko ukunda adakwiye kwita ku byo abantu bavuga ndetse n'ukundwa ntakwiye kwita ku byo abantu bavuga.

Reba indirimbo ‘Ntabirenze’ ya Jovial 


  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND