RFL
Kigali

Volleyball: Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ yasezeye mu ikipe y’igihugu yari amaze imyaka 12 akinira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/09/2021 18:45
0


Nyuma y’imyaka 12 akinira ikipe y’igihugu mu mukino wa Volleyball, Dusabimana Vincent uzwi nka Gasongo yasezeye avuga ko agiye kwita cyane ku ikipe akinira ya REG, ashimira buri wese wamubaye hafi mu gihe cyose yamaze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Nzeri 2021, nibwo Gasongo yasezeye mu ikipe y’igihugu yari amaze imyaka 12 akinira.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gasongo yagize ati” 2009-2021 Ndashima IMANA yo yanshoboje gukinira ikipe y'igihugu, Ndashimira Sacrifice ya buri umwe, Umuryango wanjye, Family UBT (Mbaraga Alexis, Kayiranga Aimabe, Frere Rudasingwa Karemera Camille, Coach Dominique, Fidele &Paulo, Abanyarwanda mwese mwatubaye hafi &Media”.

Uyu mukinnyi asezeye nyuma y’amasaha macye hasojwe imikino y’igikombe cya Afurika cya Volleyball mu Abagabo cyabereye muri Kigali Arena, aho u Rwanda rwasoje ku mwanya wa Gatandatu.

Mu myaka 12 Gasongo yakiniye ikipe y’igihugu yagaragaje kwitanga, ishyaka ndetse no guharanira ishema ry’igihugu, ndetse akaba ari umwe mu bakinnyi bamaze igihe kirekire bakinira ikipe y’igihugu kandi bagerageje kwitwara neza no kuyifasha aho byabaga bikomeye.

Uyu mukinnyi watangiye gukinira ikipe y’igihugu mui 2009, kuri ubu akinira ikipe ya REG VC ari nayo agiye gushyiraho umutima n’ibitekerezo bye kugira ngo ayishakire umusaruro mwiza.

Dusabimana Vincent Gasongo yasezeye burundu mu ikipe y'igihugu

Gasongo wambaye nimero 11 yari kumwe n'ikipe y'igihugu mu gikombe cya Afurika cyabereye muri Kigali Arena





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND