RFL
Kigali

Weasel yakubise umusore amukomeretsa izuru amuziza Miss Teta Sandra

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/12/2019 16:56
0


Umuririmbyi wo muri Uganda Weasel wahoze aririmbana na nyakwigendera Radio mu itsinda rya Good Life, yakubise umusore witwa Deejay LL amukomeretsa izuru amuzika Miss Teta Sandra beruye iby’urukundo rwabo muri uyu mwaka wa 2019.



Deejay LL yakubitiwe mu kabiri ka Casablanca mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 12 Ukuboza 2019. Ugbliz yavuze ko Weasel Manizo yakubise Deejay LL ubwo yasuhuzaga umukunzi we, Miss Teta Sandra [Bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda bivuga ko yabaye Miss Rwanda].

Deejay LL yahise ajya kwivuriza mu bitaro bya Nsambya nyuma y’uko akomeretse bikomeye izuru. Yavuze ko ahagana saa kumi z’igitondo yinjiye mu kabari ka Casablanca ari kumwe n’inshuti ze bagiye gushaka icyo kunywa.

Yabonye Miss Teta Sandra ajya kumusuhuza birangira asagariwe na Weasel wamukubise amuturutse inyuma kugeza amukomerekeje izuru.

Yagize ati “Ahagana saa kumi z’igitondo mperekejwe n’inshuti zanjye twagiye Casablanca. Ubwo ninjiraga muri Casablanca ndi gutambuka nabonye Sandra Teta nanzura kujya kumusuhuza. Ubwo nari ndimo mpusuhuza Weasel yanturutse inyuma arankubita akomeretsa izuru ryanjye mva amaraso.”

Mu minsi ishize Weasel yakubitiwe mu kabari aryozwa gukora ku mugore w’abandi. Sandra Teta bakundana yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga wa Kaminuza yahoze yitwa SFB mu 2012, anamenyekana mu bushabitsi bunyuranye cyane cyane mu gutegura ibitaramo.

Bombi bamaze iminsi mu rukundo rwimbitse. Ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko, kuwa 04 Ugushyingo 2019, Weasel yanditse amagambo kuri konti ye ya Instagram amwifuriza imigisha myinshi.

Ati “Isabukuru nziza rukundo rwanjye. Imana iguhe umugisha Sandra Teta, uryoherwe n’umunsi wawe kandi nkwifurije kuramba.”

Weasel yiyemeje gukundana na Sandra nyuma y’abandi bakobwa benshi bamubanjirije ndetse banabyaranye. Uyu mukobwa nawe si akana mu gukundana n’ibyamamare dore ko mu 2016 yatandukanye na Dereck wo mu itsinda rya Active.

Mu gushimimangira urukundo rwabo, aherutse kugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Weasel nshya yitwa “Guwoma”.

Weasel yakubise Deejal LL wasuhuzaga Miss Teta Sandra bamaze iminsi mu rukundo

Deejay LL wakubiswe na Weasel yagiye kwivuriza mu bitaro bya Nsambya

WEASEL YIFASHISHIJE TETA SANDRA MU MASHUSHO Y'INDIRIMBO "GUWOMA'


Tags:




TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND