RFL
Kigali

Ya mbeba Magawa yahawe umudari wa zahabu nyuma yo gutegura ibisasu bisaga 100 yapfuye ku myaka umunani

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:11/01/2022 17:12
0


Mu minsi ishize ni bwo imbeba yitwa Magawa ikomoka muri Tanzania yamamaye ku isi yose nyuma yaho ibaye intwari, ubu yapfuye urupfu rutunguranye nyuma y'igihe kitari gito yari imaze ikora akazi katoroshye ko gutegura ibisasu biteze mu butaka.



Iyi mbeba Magawa izwi cyane mu gutegura ibisasu biturika biteze hasi y'ubutaha, ibyatumye ihabwa umudari wa zahabu kubera ubutwari bwayo. Amakuru avuga ko yapfuye itagaragaje uburwayi aho yari ifite imyaka umunani y'amavuko nk'uko Xinhua ibitangaza.


Magawa, ikomoka muri Tanzaniya yatojwe n'ikigo Apopo cyo mu Bubiligi aho baje kuyimurira mu gihugu cya Cambodia mu gukora akazi yatojwe. Muri aka kazi yari imazemo imyaka itanu, yateguye ibisasu bisaga 100 n'ibindi biturika. Magawa ni yo mbeba yatsinze cyane ihabwa umudari, yoherezwaga ahantu ku birombe gucunga umutekano waho igategura ibisasu biri hafi aho kuko iki gihugu umutekano waco ucyemangwa.


Muri 2020, Magawa yahawe umudari wa Zahabu n'ikigo cyo mu Bwongereza PDSA (The People's Dispensary for Sick Animals) kubera kwitangira ubuzima bw'abantu. Niyo mbeba ya mbere yahawe umudari mu mateka. Iyi mbeba kandi andi makuru avuga ko yari itangiye gusaza aho yari mu kiruhuko cy'izabukuru yinjiyemo muri Kamena umwaka ushize, yatangiye kujya igenda isinzira none birangiye ishizemo umwuka. 


Magawa yateguraga ibisasu 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND