RFL
Kigali

Abashinjwa kwica ‘Notaire’ i Kigali barashwe bashaka gutoroka

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/05/2024 8:44
0


Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Gicirasi 2024, ni bwo Polisi y’u Rwanda yarashe abajura babiri bashinjwa kwica Ndamyimana Elyse wari Noteri w’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ubwo bashakaga gutoroka mu gihe bari bagiye kwerekana abo bafatanyaga.



Amakuru y’iraswa ry’aba bajura yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Boniface Rutikanga wavuze ko ubwo bari bagiye kwerekana aho abo bakoranaga batuye, birutse bashaka gucika bajya mu byerekezo bitandukanye mu buryo bugaragara ko basa n’ababiteguye, abapolisi bahita babarasa barapfa.

ACP Boniface yanavuze ko nyuma y’igihe iperereza rikorwa, hari babiri bafashwe bagize uruhare mu rupfu rw’uyu mugabo. Yakomeje avuga ko iperereza ryakozwe ryaje gusanga abo bagabo bari basanzwe ari abajura bakorera ibikorwa by’ubujura mu Mirenge ya Gisozi, Muhima na Kacyiru bifashije ibyuma. Umwe yari atuye ku Kinamba undi, yari atuye i Gasanze. 

Imigambi yose y’ubujura  ngo ikaba yaracurwaga ku Kinamba. Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko bari bariyemeje kubeshwaho n’ubugizi bwa nabi.

Tariki 19 Mata 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Ndamyimana yishwe atewe ibyuma mu masaha y’ijoro atashye. Icyo gihe ababikoze ntabwo bahise bamenyekana gusa Polisi yahise itangira iperereza ku bakekwa.

Mu bihe bitandukanye aba bajura bagiye bafungirwa mu bigo bifungirwamo inzererezi no muri Gereza, ndetse hari umwe wari mu gihano gisubitse aho yari yarahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

 

Ivomo: Igihe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND