RFL
Kigali

Da Promota yahuje imbaraga na Yvette Uwase bakorana indirimbo "Melody" yizihiye abatashye ubukwe bwe

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/05/2024 20:47
0


Reagan Kimazi uzwi nka Reagan Da Promota, yamaze gushyira hanze indirimbo nshya y'amashusho "Melody" iri kuri Album ye ya mbere, akaba yarayikoranye n'umuramyi mugenzi we Yvette Uwase banabarizwa mu gihugu kimwe cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Indirimbo "Melody", yatunganyijwe n'aba Producer b'abahanga ndetse bafite izina rikomeye mu muziki nka Gospel, abo akaba ari Sean Brizz wayikoze mu buryo bw'amajwi, naho Kavoma agakora amashusho, akarangizwa n'umusore witwa Einxer wo muri Tanzania.

Ni indirimbo yaririmbwe mu bukwe bwa Da Promota bwabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa 02/07/2023. Muri ubwo bukwe, Da Promota yifashishje Yvette Uwase muri 'performance' nziza mu buryo bwatunguye abitabiriye ibyo birori.

Abitabiriye ubukwe bwe bamusabye cyane gusohora iyo ndirimbo kuko yari imaze iminsi hari amashusho yayo mato bakomeje bahererekanya. Reagan avuga ko yifashishije Yvette Uwase ngo bakorana iyi ndirimbo "Melody" bitewe n'uko asanzwe ari inshuti ye ya hafi.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Da Promota uzwiho kuzamura abanyempano akaba yaranabaye umunyamakuru, yavuze ko indirimbo ye "Melody" ikubiyemo ubutumwa bwo gushima Imana "ku byo idukorera umunsi ku munsi, ni indirimbo umuntu wese yakwisangamo ashima Imana ku byo imukorera umunsi ku munsi;

Haba mu kurangiza amashuri, ubukwe n'ibindi bitandukanye abantu bageraho. Ni indirimbo twakoreye abantu bose bakwifashisha bashima". Iyi ndirimbo iri ku rukuta rwa YouTube rwa Reagan Da Promota, amazina akoresha kuri YouTube. Ni imwe mu ndirimbo zigize Album ya Da Promota igizwe n'indirimbo 10 na Intro ya 11.

Yvette Uwase wakoranye indirimbo na Da Promota, ni umwe mu bakobwa bahagaze neza muri Gospel akaba akunzwe cyane mu ndirimbo "Living testimony" iri mu rurimi rw'Icyongereza, "Ndareba" ft Adrien Misigaro ndetse na "Nzahagarara" ft Serge Iyamuremye.

Ni umuhanga cyane mu kuririmba, akaba yanabigaragaje muri iyi ndirimbo "Melody" yakoranye na Da Promota wamenyekanye mu ndirimbo "Ndamushima". Yvette ari mu bahanzi b'ikiragano gishya batanga icyizere mu muziki wo kuramya Imana.

Da Promota avuga ko indirimbo ye "Melody" ari imwe mu zigize umuzingo wa mbere w’indirimbo icumi zigaragaraho abahanzi batandukanye nka: Prosper Nkomezi, Aime Uwimana, Mandela, Yvette Uwase, Sean Brizz, Emmy Vox, Peniel. Hagaragaraho kandi indirimbo "Ingabire" yakoranye n'abahanzi benshi barimo Aline Gahongayire.

Uyu mugabo avuga ko icyatumye iyi album ayita "Ndagushima" akayitirira indirimbo ye yakunzwe cyane, "ni indirimbo isobanuye byinshi kuri njye". Yahishuye ko umunsi yari kuyikora yarafunzwe muri Kenya ubwo yari afite Visa umunsi ubanziriza kuza muri Amerika.

Ifite amateka kuri we kandi imwibutsa byinshi kuri we ndetse n'umuryango we ikaba n'indirimbo buri wese ashobora kwifashisha mu gushima Imana mu bihe bitandukanye. Yakozwe muri 2016 ayikoranye na Mandela ariko baza kuyisubiramo ikorwa na Producer Fazzo usanzwe uri mu bakomeye mu Rwanda.


Da Promota yashyize hanze amashusho y'indirimbo "Melody" yakoranye na Yvette Uwase


Da Promota na Yvonne bakoze ubukwe buryoheye ijisho basusurutswa n'indirimbo "Melody"


Da Promota aritegura gushyira hanze Album ya mbere iriho indirimbo yakoranye n'ibyamamare

REBA HANO INDIRIMBO "MELODY" YA DA PROMOTA FT YVETTE UWASE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND