RFL
Kigali

Abasifuzi 30 bo mu cyiciro cya mbere bari guhugurwa n'inzobere za FIFA – AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/07/2022 14:50
0


Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ ryatangaje ko Abarimu b’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ batangiye guhugura Abasifuzi 30 bo mu cyiciro cya mbere, aya mahugurwa akaba Azamara iminsi 4.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, kuri HillTop Hotel hatangijwe amahugurwa y’abasifuzi ari guhabwa abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere mu Rwanda. Aya mahugurwa ari gutangwa n’abarimu b’abasifuzi ku rwego rwa FIFA [FIFA Instructors]. Izi ntumwa za FIFA ziri guhugura aba basifuzi, ni Galvano Giuseppe ukomoka mu Butaliyani na Lengwe Gladys wo muri Zambia.

FERWAFA inyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter yagize iti:

Mu gitondo cyo ku wa Mbere, aba basifuzi batoranyijwe babanje guca muri Test Physique yabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Abakoze iki kizamini barimo abo ku rwego mpuzamahanga n’abandi bataragera kuri urwo rwego.

Bivugwa ko umusifuzi utsinzwe iki kizamini [Test Physique], adashyirwa ku rutonde rw’ababa bazasifura mu mwaka w’imikino ukurikiyeho, yaba abari mpuzamahanga cyangwa bataragera kuri urwo rwego.

Abasifuzi bagaragaye bakora iki kizamini harimo abagabo n’abagore, bayobowe na  Ruzindana Nsoro, Twagirumukiza Abdoulkarim, Uwikunda Samuel, Umutesi Aline, Umutesi Aline, Kayiranga Regine, Karangwa Justin, Nyinawabari Speciose, Bwiriza Nonati, Murangwa Sandrine, Mutuyimana Dieudonné, Mugabo Eric na Ndayisaba Saidi, Rulisa Patience, Nsabimana Célestin, Muneza Vagne, Irafasha Emmanuel, Ngaboyisonga Patrick, Ishimwe Didier, Mukristo A. Robert, Gakire Patrick, Nsabimana Thierry, Maniragaba Valeur n’abandi.

Abasifuzi 30 bari guhugurwa n'inzobere za FIFA

Abasifuzi 30 bo mu cyiciro cya mbere nibo bari guhugurwa n'abarimu bo muri FIFA





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND