RFL
Kigali

Abikorera bo muri Nyarugenge bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi – AMAFOTO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/05/2024 15:26
0


Abikorerera bo mu Karere ka Nyarugenge bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gikorwa baherewemo umukoro ukomeye n’Umuyobozi wungirije w'aka Karere wari n’umushyitsi mukuru wabasabye gufasha abikorera bagenzi babo bakirangwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuyirandura burundu.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Gicurasi 2024, ku nshoro ya mbere, abikorera mu Karere ka Nyarugenge bateraniye hamwe bibuka ku nshuro ya 30  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari nako bagaruka ku ruhare rw’abikorera bagenzi babo bagize u mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse baboneraho no kwiha umukoro wo kurushaho kubaka igihugu.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, cyaje gikurikira ikindi cy’ubutwari abikorera bo muri Nyarugenge bari bakoze ku wa Gatanu tariki 03 Gicurasi cyo kuremera intwaza zatujwe mu Murenge wa Mageragere.

Uyu muhango watangijwe n’umunota wo kwibuka, hanyuma Pastor Thomas ayobora isengesho ryabimburiye izindi gahunda zose zakurikiyeho.

Mu ijambo ry’ikaze, Umuyobozi w’Abikorera mu Karere ka Nyarugenge, Kivenge John yashimye intambwe imaze guterwa n’urwego rwa PSF mu kunoza imikoranire n’abacuruzi byumwihariko abikorera, ashimira inzego z’ubuyobozi bakorana umunsi ku wundi, atangaza ko kuri uyu munsi hazirikanwa ubuzima bw’abikorera bakoze neza mu gihe cyabo ariko bakaza kwiturwa kwicwa.

Ati: “Jenoside ntiyatwaye ubuzima bw’Abatutsi gusa, ahubwo yashegeshe ubukungu bugwa hasi, hasi cyane ku buryo byasabaga ingamba nk’iza RPF kugira ngo bwongere buzamuke kandi byarakunze. Iyo twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, tuzirikana ko hari igihe tutacuruzaga bitewe n’ubutegetsi bubi, bigatuma dufata umwanya wo gushima byimazeyo ibimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize hatangiye urugendo rwo kubaka igihugu.”

Yongeyeho ko nk’abikorera bazakomeza gushyigikira ko icyerekezo u Rwanda rwafashe cyo guharanira ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda bishinga imizi mu gihugu birushaho gutezwa imbere.

Yagize ati: “PSF Nyarugenge dutewe ishema nuko nta rwango, nta vangura, nta heza mu kazi kacu, nta na munyangire birangwa mu bikorera n’abanyarwanda muri rusange, kandi n’aho byagaragara hose twiteguye gutanga umusanzu wacu ngo byamaganwe.

Uko Leta y’u Rwanda ishyigikira abacuruzi, ni nako natwe tutazahwema gufatanya nabo mu cyerekezo cyo kubaka u Rwanda twifuza. Abacuruzi, abikorera, ibigo bikorera mu Karere ka Nyarugenge biri muri PSF tuzakomeza kwishimira ibyagezweho tunabibungabunga, dutambukana n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu rugendo rwo kwiyubaka.”

Muri iki gikorwa, abahanzi barimo Munyanshoza Dieudonné na Grace Mukankusi nibo bafashije abitabiriye uyu muhango kwibuka mu ndirimbo zabo zijyanye n’ibi bihe nk’iyitwa ‘Mfite ibanga’ ikubiyemo ubuhamya bw’urupfu umubyeyi wa Grace yiswe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ‘Icyizere,’ ndetse na ‘Iwacu Heza’ na ‘Ntibizongere Kubaho’ za Munyanshoza.

Abatanze ikiganiro barimo Hon Rwaka Mukayuhi Constance, Hon Senateur Evode Uwizeyimana ndetse na Madamu Eng. Ngirankugire Bernadette wari waturutse mu bikorera, bagarutse ishusho y’u Rwanda mu myaka 30 ishize, uko byari bimeze mbere yaho, ndetse n’aho igihugu kigana ubu.

Muri iki kiganiro hanavuzwe ku ruhare rw’abikorera mu gusenya igihugu n’uburyo bakomeje kugira uruhare mu kongera kucyubaka.

Senateri Evode akomoza ku buryo abona u Rwanda mu myaka 30 iri imbere yagize ati: “Mu myaka 30 iri imbere hari icyizere, ndabona u Rwanda rubengerana kuruta uko rumeze uyu munsi. Abikorera rero, biragayitse kuba mu bihe byashize baragize uruhare mu kuvutsa ubuzima bagenzi babo ndetse no mu kwica abakiliya babo. Turabona abacuruzi mu kugura ibikoresho byifashishijwe muri Jenoside, kugura imipanga, turabona abacuruzi nka ba Kabuga wari ukomeye muri LTLM.”

Iki gikorwa cyakurikiwe n’ubuhamya bwa Nzamukosha Annonciatta wanyuze mu bihe bishaririye haba mbere ya Jenoside ubwo yakoraga mu Ruhengeri, muri Jenoside ubwo yahunganaga abana bato anatwite bimugoye cyane ndetse umugabo we wahigwaga cyane akaza kwicwa ndetse na nyuma ya Jenoside ubwo yaburaga umwana we yari atwite, akomoza no ku rugendo rwe rwo kwiyubaka.

Mu mukino wakinwe na Club y’urubyiruko yitwa Never Give UP, bagaragaje akamaro ko kwitabira ibikorwa byo Kwibuka, bagaragaza ko hari ababyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakomeje no kuyikwirakwiza mu bana babo, basobanura ko abanyarwanda bibuka kuko bariho kandi bafite impamvu zirenze ibihumbi zo kwibuka.

Muri uyu mukino, ni naho abasizikazi Saranda na Essy William bavuze umuvugo bise ‘Holding Onto the Wind’ ugaruka ku mateka mabi yagejeje abanyarwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uko u Rwanda rukomeje kwiyubaka nyuma y’imyaka 30 Jenoside ihagaritswe n’Inkotanyi.

Umuyobozi wungirije wa Ibuka mu Karere ka Nyarugenge, Serge Rwigamba yihanganishije imiryango y’ababuze ababo byumwihariko bari abikorera, ashimangira ko umuryango wa Ibuka uhagarariye inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  wifatanyije nabo muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati: “Ngira ngo mu mateka yose yabayeho, ubucuruzi ni ikintu gihuza abantu muri rusange. Ibimenyetso birahari, ubwo Jenoside yakorwaga ngira ngo imirimo yose yarahagaze ariko abakoraga ubucuruzi no muri Jenoside barimo babukora. Abantu bagacuruza bafite imihoro, bafite imbunda, bakumva umututsi wo kwica bakaba bashyize hasi ibyo bacuruza bakajya kumwica, bakagaruka bagacuruza.

Jenoside yakorewe Abatutsi izwi nk’iyateguwe igashyirwa mu bikorwa na leta, ariko mu batumye Jenoside iba bayiteye inkunga ngo ibe, umuterankunga wa mbere yari umucuruzi Kabuga Felecien. Ibyo rero bikerekana imbaraga umurimo mukora wagize mu mateka mabi no mu mateka meza yo kubaka igihugu.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w'Akarere ka Nyarugenge, Nshutiraguma Espérance yagarutse ku ruhare rw’abikorera mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside harimo gutanga ibikoresho birimo imihoro n’ibindi byifashishijwe mu kwica Abatutsi, gutanga imodoka zatrwaraga Interahamwe n’ibindi, ashimangira ko badatanga ubwo bushobozi wenda Jenoside itari kuba cyangwa ngo ikoranwe ubukana nk’ubwo yakoranwe.

Ku rundi ruhande ariko, yashimiye abikorera bateguye iki gikorwa cyiza cyo Kwibuka, avuga ko uyu munsi aba bantu ari amaboko igihugu gifite mu kubaka ubushobozi bwacyo haba mu kubaka ibikorwa remezo no gutanga umusanzu wabo kugira ngo umuturarwanda wese agire ubuzima bwiza.

Uyu muyobozi kandi yasabye abagifite amakuru y'ahari imibiri y'Abatutsi bishwe muri Jenoside kuyatanga kugira ngo basubizwe icyubahiro bambuwe, kuko ari kimwe mu biruhura imitima y'abarokotse.


Abikorera bo mu Karere ka Nyarugenge bibutse ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta n'abikorera ku giti cyabo

Perezida wa PSF Nyarugenge yavuze ko hari bamwe mu bikorera bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ariko bakomeje kuyibaranduramo buhoro buhoro


Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyarugenge yashimiye uruhare rwa PSF mu kubaka igihugu no kwirinda ko ibyabaye byazongera kubaho ukundi, abasaba kudahugira mu gushaka amafaranga gusa ahubwo bagashakira n'umwanya abana babo babarinda icyabashyiramo intekerezo mbi

Yasabye urubyiruko gukoresha amahirwe bafite yo kugira igihugu cyiza mu gukora amahitamo akwiye


Munyanshoza Dieudonne yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zo kwibuka


Munyanshoza yafatanije na Joselyne

 
Umuhanzi Grace nawe yaririmbye indirimbo 'Mfite ibanga'


Iki gikorwa cyitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko


Anonciatta yatanze ubuhamya bw'ibyamubayeho mbere no muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimira Inkotanyi zamusubije ubuzima


Club Never Give Up bakinnye umukino ukubiyemo ubutumwa bugaragaza akamaro ko kwibuka


Saranda Poetess na mugenzi we Essy Williams bavuze umuvugo baheruka gushyira hanze ukubiyemo amateka mabi y'ibyabaye muri Jenoside


Umuyobozi wungirije uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyarugenge yashimiye PSF yateguye iki gikorwa


Hakozwe ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw'abikorera muri Jenoside n'uruhare rwabo mu kongera kubaka igihugu


Umunyamakuru wa RBA, Cyubahiro Bonavanture niwe wayoboye gahunda zose z'iki gikorwa

Kanda hano urebe andi mafoto menshi yaranze iki gikorwa

AMAFOTO: Murenzi Dieudonne - InyaRwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND