RFL
Kigali

Amagambo aryana mu matwi ya Esenu yatumye Rayon Sports isubira muri Uganda gushaka rutahizamu ushobora kumusimbura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/07/2022 12:44
0


Nyuma yuko rutahizamu w’umunya-Uganda Musa Esenu atangaje ko Rayon Sports imufitiye umwenda ndetse zimwe mu nshuti ze za hafi zikavuga ko anifuza gutandukana n’iyi kipe, byatumye Rayon Sports isubira ku isoko rya Uganda gushaka rutahizamu ushobora kumusimbura.



Muri iki cyumweru nibwo Musa Esenu yatangaje ko umwaka we wa mbere muri Rayon Sports yawusoje ikipe imufitiye ideni ryaturutse ku mafaranga yaguzwe ntayahabwe yose ahubwo agahabwa igice.

Musa Esenu wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2 muri Mutarama 2022 avuye muri Bull FC y’iwabo muri Uganda, yari yaguzwe miliyoni 5, ahabwa miliyoni 2.8 ikipe imusigaramo miliyoni 2.2. Shampiyona yasojwe Rayon Sports imufitiye amezi 2 y’umushahara itaramwishyura uhwanye na miliyoni kuko ahembwa ibihumbi 500 ku kwezi, yose hamwe akaba yishyuza iyi kipe 3,200,000 frw.

Uyu mukinnyi usigaje amasezerano y’umwaka umwe n’igice muri Rayon Sports, ubwo shampiyona yari irangiye agiye gusubira iwabo muri Uganda, yababajwe n’uko yasabye iyi kipe kwishyurwa ariko agahabwa intica ntikize na team manager y’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda arabyanga.

Amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi avuga ko byatumye Esenu yifuza kutazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha nubwo akiyifitiye amasezerano kubera uburyo yamufashe mu mwaka we wa mbere.

Ibi byatumye Rayon Sports ikora ibishoboka byose kugira ngo ishake rutahizamu ushobora gusimbura Esenu igihe cyose yaba avuye muri iyi kipe aho yakomanze muri URA FC ndetse bikaba bivugwa ko yatangiye ibiganiro na Rwotomio Cromwell usoje amasezerano muri iyi kipe.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Uganda w’imyaka 24 y’amavuko asoje amasezerano ye muri URA FC akaba ari mu bakinnyi batsindiye iyi kipe ibitego byinshi.

Musa Esenu ashobora gutandukana na Rayon Sports

Cromwell wakiniraga URA yo muri Uganda ageze kure aganira na Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND