Ubuyobozi bw’ishuri rya Saint-Bourget TSS buratangaza ko abanyeshuri 16 bakoze impanuka tariki 05 Gicurasi 2024, bakajyanwa mu bitaro bya Kabgayi barimo boroherwa usibye umunyeshuri umwe wavunitse imbavu ebyiri.
Ni impanuka yabereye mu Murenge wa Kibangu ubwo abanyeshuri
bo kuri iryo shuri, bari bagiye kwitabira imikino y’amarushanwa ‘Amashuri
Kagame Cup’ i Kabgayi mu Karere ka Muhanga, imodoka barimo ya Hiace ikabura
feri ikarenga umuhanda abana bagakomereka bidakabije usibye umwe wavunitse
imbavu.
Umuyobozi wa Saint Bourget TSS, Norbert Rukundo, wari kumwe
n’abo bana bakora impanuka yavuze ko ku wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024 bari
bakiri mu bitaro bya Kabgayi, ariko bari koroherwa, kandi ko ababyeyi babo
bamenyeshejwe na bo bakaba barimo gukurikirana ubuzima bw’abana babo.
Avuga ko imodoka yarimo abanyeshuri 16, umwarimu umwe, umushoferi
na we ubwe, bose hamwe bakaba bari 19, ariko abenshi ngo nta bibazo bikomeye
bagize kuko nk’umushoferi we atigeze ajyanwa no kwa muganga.
Agira ati “Tugeze ahitwa i Murambi imodoka yabuze feri
irenga umuhanda yikaraga inshuro enye, hari umwe bigaragara ko yababaye cyane
kuko yavunitse imbavu, abandi bose bari mu buzima bwiza nta gikomeye kirimo,
bose baraye i Kabgayi kugira ngo bakurikiranwe niba nta kibazo cyabaye kuko
ntawakwizera iby’impanuka”.
Avuga ko impanuka ikimara kuba ababyeyi bamenyeshejwe,
bakaza kubareba ku buryo byanatumye abana barushaho kumva bakomeye.
Avuga ko nyuma y’impanuka inzego za polisi zahageze
zigatangira iperereza, zikanafasha mu buryo bwo kugeza abo banyeshuri kwa
muganga.
Ivomo:Kigali Today
TANGA IGITECYEREZO