RFL
Kigali

Arsenal yateguye ibirori byo kwishimira igikombe itari yatwara

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/05/2024 8:04
0


Ikipe ya Arsenal yamaze gutegura ibirori byo kwishimira igikombe cya shampiyona y'Icyiciro cya mbere mu Bwongereza 2023-2024 kandi itari yagitwara.



Mu gihe habura imikino ibiri gusa ngo shampiyona y'icyciro cya mbere mu Bwongereza ishyirweho akadomo, ikipe ya Arsenal niyo iyoboye urutonde n'amanota 83 aho irusha inota rimwe (1) Manchester City iyikurikiye nubwo yo igifite umukino w'ikirarane.

Arsenal isigaje kujya gusura Manchester United kuri Old Trafford kuri iki Cyumweru no kuzakira Everton kuri Emirates Stadium tariki ya 19 Gicurasi, mu gihe Manchester City yo isigaje kujya gusura Fulham, Tottenham ndetse no kwakira West Ham United. 

Nubwo bimeze gutyo ariko nk'uko ikinyamakuru cyo mu Bwongereza,The Sun cyabyanditse ikipe ya Arsenal yizeye gushyira akadomo ku myaka 20 imaze idatwara igikombe cya Premier League ndetse yamaze no gutegura ibirori byo ku kishimira.

Ibi birori babishyize tariiki ya 20 Gicurasi nyuma y'umunsi umwe imikino ya shampiyona irangiye bikazabimburirwa n'akarasisi.

Aka karasisi ko kuzengurukana igikombe kazatangira saa kum n'imwe z'umugoroba aho imodoka y'abakinnyi izahaguruka kuri Emirates Stadium, inyure mu duce twa Drayton Park, Aubert Park, Highbury Grove no ku muhanda wa St Paul, isubire kuri sitade saa moya z'umugoroba.

Saa mbiri ni bwo ibirori bya nyabyo biteganyijwe aho abakinnyi noneho bazahura n'abafana bishimira igikombe. Iyi gahunda Arsenal yamaze no kuyimenyesha abashinzwe umutekano kugira ngo bazabafashe.

Ibi bije nyuma y'uko iyi kipe y'abarashi n'ubundi iheruka gutumira abakinnyi bayo bakoze amateka batwara Premier League badatsinzwe mu mwaka w'imikino wa 2003-2004 kuzaba bari ku mukino wa nyuma bazakiramo Everton.


Arsenal yateguye ibirori by'Igikombe itaratwara


Biteganyijwe ko mu gihe Arsenal yakwegukana igikombe ibirori byo ku kucyizihiza byazakorwa tariiki ya 20 z'uku kwezi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND