RFL
Kigali

AS Kigali yapapuye Rayon Sports rutahizamu w’umunya-Cameroun

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:11/07/2022 12:12
0


Ikipe ya AS Kigali yamaze gutangaza ko yasinyishije rutahizamu mpuzamahanga w’umunya-Cameroun, Man Yakre wari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.



Man Ykre Dangmo Ngnowa Hapmo wakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroun mu irushanwa rya CHAN 2021 yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Misr EL MaQasa FC yo mu Misiri.

Uyu rutahizamu warambagijwe na Rayon Sports byavugwaga ko ibiganiro bigeze kure ndetse nawe yari yemeye kuzakinira iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda ariko AS Kigali yiyiteye gapapu ku munota wa nyuma isinyisha uyu mukinnyi.

Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, AS Kigali yahaye ikaze Man Yakre wasinye amasezerano y’imyaka ibiri, bamwifuriza Ishya n’Ihirwe.

AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro izasohokera u Rwanda muri CAF Confederations Cup mu mwaka utaha w’imikino.

Rutahizamu w'umunya-Cameroun Ykre yasinye amasezerano y'imyaka ibiri muri AS Kigali

Uyu mukinnyi yari amaze iminsi mu biganiro na Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND