RFL
Kigali

Biratangaje! Igikorwa Messi yakoreye Sergio Ramos cyabaye igitaramo ku mbuga nkoranyambaga

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/07/2022 10:22
0


Igikorwa rutahizamu w’umunya-Argentine, Lionel Messi yakoreye myugariro w’umunya-Espagne bakinana muri PSG, Sergio Ramos mu mukino wa gicuti ikipe bakinira yatsinzemo Quevilly ibitego 2-0, cyatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga.



Aba bakinnyi barebanaga ay’ingwe muri shampiyona ya Espagne ubwo Ramos yakiniraga Real Madrid, Messi akinira Barcelona, nyuma yo guhurira muri PSG umubano wabo wariyuburuye, baba inshuti magara, basenyera umugozi umwe.

Ibi byagaragariye cyane mu mukino wa gicuti utegura shampiyona ya Ligue1 PSG yatsinzemo Quevilly ibitego 2-0, ubwo ku munota wa 32 Lionel Messi yazamukanaga umupira akinjira mu rubuga rw’amahina bakamutega umusifuzi agahita yemeza ko ari penaliti. Ntabwo Messi yifuje gutera iyi penaliti kuko yahise ayiha inshuti ye Sergio Ramos wayitsinze ku munota wa 33.

Gassama yaje gutsindira PSG igitego cya kabiri ku munota wa 54 ari nacyo cyarangije uyu mukino.

Iki gikorwa Messi yakoze cyashimangiye umubano mwiza usigaye uri hagati ye na Ramos, ari na none benshi byabatangaje cyane ku mbuga nkoranyambaga kuko batatekerezaga ko Messi yafata icyemezo nk’icyo yafashe ku mugoroba.

Ku mbuga nkoranyambaga benshi bashyizeho ifoto ya Messi aha penaliti Ramos bakarenzaho amagambo agira ati ‘abari abanzi babaye inshuti magara’.

Ibi babishingira ku mubano aba bakinnyi bombi bari bafitanye ubwo bakinaga muri shampiyona ya Espagne kuko bakundaga gushyamirana cyane ariko kuri ubu bakaba ari inshuti magara nyuma yo kwisanga bombi bakinira ikipe imwe.

Messi yakoreweho ikosa rya penaliti ayiha Ramos ngo ayitere

Igikorwa Messi yakoreye Ramos cyatunguye benshi

Messi na Ramos ni inshuti magara nyuma yo guhurira muri PSG





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND