Umuryango wa SADC wavuze ko ingabo ziri mu butumwa bwawo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (SAMIDRC), zifatanyije na FARDC, bagiye gukora ibitero simusiga byo kurandura burundu M23, mu gihe uyu mutwe na wo wavuze ko uzirwanaho igihe cyose uzagabwaho igitero.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubunyamabanga bw’uyu
Muryango SADC, kuri iki Cyumweru tariki 05 Gicurasi 2024, aho SADC ivuga ko
yashenguwe n’ibitero bya M23 yagabye ku bakuwe mu byabo n’intambara bari mu
nkambi, byahitanye inzirakarengane z’abaturage 16 ziganjemo abagore n’abana,
bigakomeretsa abandi 30.
Ni ibitero byabaye tariki 03 Gicurasi byarashwemo ibibombe
byahitanye bamwe mu bacumbikiwe mu nkambi ya Mugunga muri Goma, aho bikomeje
kugarukwaho n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.
SADC ivuga ko ibi bitero byagabwe n’umutwe wa M23 umaze
iminsi uhanganye na FARDC ifatanyije n’ingabo ziri kuyiha umusada zirimo iz’uyu
muryango ziri mu butumwa bwiswe ‘SAMIDRC’, ikavuga ko ari ibikorwa bihonyora
ihame mpuzamahanga ry’uburenganzira bwa muntu.
Itangazo rya SADC, rikomeza rivuga ko “Ibitero by’inyeshyamba
za M23 byagiye byibasira abaturage bavuye mu byabo, bigafunga imihanda
yerecyeza i Goma isanzwe ari nyamwamba mu koroshya urujya n’uruza rw’abaturage
n’ibintu ndetse n’ibikorwa by’ubutabazi, yabaye itakiri nyabagendwa kubera
imitwe yitwaje intwaro, binahagarika serivisi z’ibanze ndetse n’iyoherezwa
ry’ibintu.”
Iri tangazo rigakomeza rigira riti “SAMIDRC ifatanyije
n’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bagiye
gukora ibikorwa bya gisirikare byo kurandura inyeshyamba za M23, bagarure
amahoro n’umutekano mu rwego rwo kuzana umwuka mwiza ndetse no kurinda
abasivile n’ibyabo ko byagabwaho ibitero.”
SADC ikomeza ivuga kandi ko iyi operasiyo igamije no
gufungura imihanda yafunzwe ndetse no gukuraho icyoba kiri mu baturage, no guhagarika
ibikorwa bikomeje gutuma abaturage bava mu byabo ndetse n’ubwicanyi bakorerwa,
bityo “imiryango migari ibashe kubaho ubuzima busanzwe nta gihunga cyangwa
ubwoba bw’ibitero.”
SADC ivuga ko ibi bitero by’ingabo ziri mu butumwa bw’uyu
Muryango, bizagendera ku kubahiriza amahame mpuzamahanga y’uburenganzira bwa
muntu ndetse n’amategeko ya gisirikare.
Ni mu gihe umutwe wa M23 na wo utahwemye kuvuga ko
utazarebera igihe cyose uzagabwaho ibitero, ahubwo ko uzirwanaho ndetse
ukanarwana ku baturage bari mu bice ugenzura.
TANGA IGITECYEREZO