Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé yigaye avuga ko yagombaga kuba yafashije ikipe ye gukomeza ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League,abajijwe niba ari bube afana Real Madrid ikina na FC Bayern Munich ahita yigendera.
Ibi yabigarutseho ku munsi w'ejo ku wa Kabiri nyuma yo gutsindwa na Borussia Dortmund mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League ndetse igahita inayisezerera ku kinyuranyo cy'ibitego 2-0.
Mu kiganiro n'itangazamakuru, Kylian Mbappé yagaragaje ko yagombaga kuba yafashije ikipe ye gukomeza atsinda igitego ndetse anavuga ko Borussia Dortmund itigeze ibarusha.
Yagize ati "Nagerageje gufasha ikipe yanjye uko nshoboye ariko ntabwo nabikoze bihagije . Iyo tuvuze gukora neza mu rubuga rw'amahina, ntekereza ko ari njye uba uhanzwe amaso. Ninjye uba ugomba gutsinda ibitego no gufata ibyemezo.
Uwa mbere wakagombye kuba yatsinze igitego muri iri joro ni njye. Ubwo ni ubuzima ariko tugomba gukomeza, njye n'ikipe
Sinzi niba baturushaga. Ntabwo dukeneye kubasuzugura, mu bitekerezo byanjye bicishije bugufi, baturushaga mu mbuga z'amahina zombi . Baje rimwe cyangwa kabiri iwacu baratsinda. Twagiye kenshi mu rubuga rw'amahina rwabo kandi ntitwigeze dushobora gutsinda igitego. Ni ukuri.
Ntabwo nkunda kuvuga kutaba umunyamahirwe. Iyo uri mwiza, ntabwo utera ishoti ngo rikubite igiti cy'izamu, ririnjira. Uyu munsi, ntabwo twari tumeze neza bihagije, twe abasatira izamu".
Kylian Mbappé nyuma yo gutangaza ibi yabajijwe niba ari bube afana Real Madrid ubwo iri bube nayo ikina umukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League na FC Bayern Munich, ahita areba nabi abanyamakuru arigendera ikiganiro n'itangazamakuru kitarangiye.
Ibi uyu mukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa yabibajijwe mu gihe bitegerejwe ko atangazwa nk'umukinnyi mushya wa Real Madrid nyuma y'uko bitangajwe ko yanamaze gushyira umukono ku masezerano.
Kylian Mbappé arishinja amakosa yo kuba atatsinze nyuma yo gusezerwa na FC Bayern Munich
Kylian Mbappé yabajijwe niba ari bube afana Real Madrid uyu munsi ahita ava mu kiganiro n'itangazamakuru arigendera
TANGA IGITECYEREZO