RFL
Kigali

Intego ni ukubaka ikipe y’umutamenwa! Rayon Sports yerekanye umutoza Haringingo kumugaragaro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/07/2022 11:29
0


Nyuma y’ibyumweru bibiri Rayon Sports isinyishije umutoza mushya, Haringingo Francis Christian ariko ntibahite bamwereka abafana, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022 yeretswe abafana, ashimangira ko intego ari ukubaka ikipe itajegajega kandi y’igihe kirambye.



Ni igikorwa cyabereye mu Nzove aho iyi kipe isanzwe ikorera imyitozo ndetse akaba ari no ku cyicaro cy’umuterankunga wayo w’Imena, Skol Brewery Ltd mu muhango wo kuvugurura amasezerano izi mpande zombi zifitanye.

Aya masezerano yavuguruwe azinjiriza Rayon Sports asaga miliyari y’amanyarwanda mu myaka 3, akaba azatangira mu mwaka utaha.

Nyuma yo kwerekwa abafana ku mugaragaro nk’umutoza mushya wa Rayon Sports, Haringingo yavuze ko intego ari ukubaka ikipe y’umutamenwa kandi y’igihe kirekire.

Ati”Rayon Sports ni ikipe nkuru ihatanira ibikombe, intego yacu ni ukubaka ikipe y’igihe kirekire kandi ikomeye ihatanira ibikombe”.

Uyu Murundi wegukanye igikombe cy’Amahoro muri Mukura, yatandukanye na Kiyovu Sports nyuma yo kuyifasha gusoza Shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda y’umwaka w’imikino 2021-22 iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 65, inyuma ya APR FC yegukanye igikombe iyirusha inota rimwe gusa.

Haringingo yumvikanye na Rayon Sports kuzayitoza umwaka umwe ariko ushobora kongerwa.

Haringingo yemeranyije n’ubuyobozi bwa Rayon Sports ko azizanira itsinda ry’abatoza bazakorana, barimo abo bakoranaga muri Kiyovu Sports ari bo Rwaka Claude nk’umutoza wungirije, Niyonkuru Vladmir nk’umutoza w’abanyezamu, ndetse na Nduwimana Pablo nk’umutoza ushinzwe kongera ingufu.

Rayon Sports yasoreje shampiyona y’uyu mwaka ku mwanya wa kane n’amanota 48, inyuma ya AS Kigali ya gatatu yabonye amanota 51.

Haringingo ugiye gutoza Rayon Sports umwaka umwe yanyuze mu makipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura Victory Sports et Loisir, yanahesheje Igikombe cy’Amahoro; Police FC ndetse na Kiyovu Sports.

Rayon Sports yerekanye ku mugaragaro umutoza mushya Haringingo Francis Christian





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND