RFL
Kigali

Inzozi zanjye zibaye impamo! Kalidou Koulibaly yasanze mwene wabo Mendy muri Chelsea

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/07/2022 14:42
0


Nyuma y’imyaka 5 yari ishize aganirizwa ariko bigapfa ku munota wa nyuma, muri iki gitondo ikipe ya Chelsea yatangaje ko yasinyishije myugariro Kalidou Koulibaly wakiniraga Napoli yo mu Butaliyani amasezerano y’imyaka 4.



Uyu myugariro wari umaze igihe ari Indashyikirwa muri shampiyona y’u Butaliyani, aje nk’igisubizo cy’ubwugarizi bw’iyi kipe ya Thomas Tuchel nyuma yaho itakaje Antonio Rudiger yagenderagaho wamaze kwerekeza muri Real Madrid.

Koulibaly wari umaze igihe kitari gito muri Napoli abaye umukinnyi wa kabiri usinyiye Chelsea muri iyi mpeshyi nyuma ya Raheem Sterling.

Uyu munya-Senegal yasinye amasezerano y’imyaka 4, akaba agiye kuziba icyuho cya Rudiger aho azafatanya na Thiago Silva mu mutima w’ubwugarizi.

Koulibaly yamaze kugera Las Vegas aho yasanze bagenzi be bashya kugira ngo bakomeze kwitegura umwaka w’imikino uzatangira tariki ya 05 mu kwezi gutaha.

Nyuma yuko uyu myugariro ugiye gukinana na mwene wabo Edouard Mendy amaze gushyira umukono ku masezerano, yagize ati:

“Nishimiye cyane kuba ndi hano hamwe n’iyi kipe ya Chelsea. Ni ikipe ikomeye ku Isi kandi inzozi zanjye zahoze ari ugukina muri Premier League. Chelsea yabanje kunshaka mu 2016 ariko ntitwabigezeho.

Ubwo bagarukaga kunshaka narabyemeye kuko bifuzaga rwose ko nza muri Premier League kubakinira. Ubwo naganiraga n’inshuti zanjye nziza Mendy na Jorginho banyorohereje guhitamo ku buryo nishimiye rwose kubana namwe uyu munsi.

Ndashaka gushimira abafana kuko nabonye benshi i London no mu ndege abantu bose bishimiye ko ndi hano. Ndashaka rero kubashimira kandi nizera ko umwaka w’imikino uzaba mwiza rwose kandi tuzaha ibyishimo abafana”.

Umutoza Thomas Tuchel yabajijwe icyo atekereza kuri myugariro we mushya, yagize ati: ’Nishimiye ko yasinye kandi yinjiye mu ikipe yacu. Ubu ni umukinnyi wa kabiri tuguze muri iyi mpeshyi.

Na none dufite umukinnyi ukomeye, uhangana bikomeye, ufite uburambe mu kibuga kandi nkuko tubibona n’inyongera nziza ku itsinda ryacu”.

Mu myaka 8 yari amaze muri Napoli, Koulibaly yakiniye iyi kipe imikino 317 mu marushanwa atandukanye, atsinda ibitego 14. 

Koulibaly yasinyiye Chelsea amasezerano y'imyaka 4 avuye muri Napoli

Koulibaly yasanze Mendy bakomoka mu gihugu kimwe muri Chelsea





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND