Abaturage bo mu Murenge wa Muhima, mu Mudugudu w’Intiganda, mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko kugera mu ngoza zabo bisigaye bisabwa kwitabaza urwego nyuma y’uko uwo bita’Umunyabubasha’ ngo yabashyize mu manegeka kandi agafunga inzira.
Bavuga ko iki kibazo cyatangiye mu rugekerera rwo
ku Cyumweru tariki 5 Gicurasi, ari
nabwo umushoramari uzwi nka Materine yashakaga
gushyira igikorwa cy’inyubako mu butaka bwe, akazana imashini zicukura ubutaka
ariko bavuga ko yaje gusatira ahari isoko ry’abazunguzayi ndetse n’ingo
z’abaturage bakisanga mu manegeka
aho bavuga ko hari n’abana batabasha kujya ku ishuri bitewe n’iki kibazo
ari naho bahera bavuga ko ubuzima bwabo
bwamaze kujya mu kaga.
Aba baturage bavuga ko ibyakozwe n’uyu mushoramari byabashyize mu manegeka bityo ko umuti washakwa mu maguru mashya cyane ko ubu ari ibihe by’imvura , hashobora kuvuga ibibazo bitandukanye.
Umwe muri bo avuga ko yavukiye muri aka gace, yemeje ko uyu mushoramari yababwiye ko nta nzira yari ihari kandi ko ikibanza cyose ari icye , ati’’ Ikibazo dufite, ni umuntu tubangikanye, yaracukuye atwima inzira,ni ahantu twavukiye, tumaze igihe ariko we ari kuvuga ko nta nzira yigeze ihaba kandi ikibanza cyose ari icye, nta hantu dufite turi buce. Yashishije ubutaka bwe ariko afata n’inzira , ubu turamanitse turi ku kanunga.”
Undi avuga ko
uyu ari umuhanda wari usanzwe,
abaturage bazamukagamo, imodoka zahaparikaga,hakaba inzira nyabagendwa izamuka,
ikagera ruguru ku rusengero rwa ADEPR.
Iki kibazo cyahagurukije umujyi wa Kigali , ubuyobozi bwa Polisi, ubw’Umurenge ndetse n’Akarere ka Nyarugenge hagamijwe kureba niba uwo mushoramari yarakoze ibintu binyuranyije n’amategeko nubwo yanze kuvugana n’itangazamakuru, avuga ko yahabwa umwanya akabanza agasoza ibikorwa bye , hanyuma akazatanga inzira y’abaturage nyuma nk’uko tubikesha ikinyamakuru Umuseke.
Mu gutanga umurongo kuri iki kibazo,Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umujyi wa Kigali, Ngabonziza Emmy, wari waje gutega amatwi abaturage, yirinze kuvuga ko uyu mugabo yaba ari mu makosa, cyakora asaba ko abaturage kuri uyu wa kabiri saa mbili za mu gitondo (8h00) ku biro by’Umurenge wa Muhima, baza kugirana inama ndetse n’uwo mushoramari, kugira ngo hashakwe igisubizo kirambye.
Gusa uyu mushoramari yategetswe kuba ahagaritse ibikorwa bye kugeza igihe iki kibazo giherewe umurongo.
TANGA IGITECYEREZO