RFL
Kigali

Kubanatubane ukinira APR BBC yasezeranye mu mategeko, arasaba, aranakwa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/07/2022 15:17
0


Umukinnyi w’ikipe ya APR Basketball Club, Kubanatubane Jean Phillipe yasezeranye mu mategeko, arasaba, anakwa umukunzi we Umutoni Sarah bamaze igihe bakundana.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, ni umunsi udasanzwe mu rukundo rwa Kubanatubane Jean Phillipe na Umutoni Sarah, kuko aribwo aba bombi imbere y’amategeko bemeye kuba umwe, kuzasangira akabisi n’agahiye mu rugendo rw’ubuzima basigaje ku Isi.

Uyu muhango ukaba wabereye mu Murenge wa Gisozi mu karere ka Gasbo, mu mujyi wa Kigali.

Nyuma yo gusezerana mu mategeko, hakurikiyeho umuhango wo gusaba no gukwa, umuhango wabere kuri Hope Garden mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2022, nibwo biteganyijwe ko Phillipe na Sarah bazasezerana imbere y’Imana, umuhango uzatangira saa saba z’amanywa ukazabera muri E.P.R Kamuhoza mu murenge wa Kimisagara.

Guhera saa Kumi abatumiwe bazakirirwa muri Hope Garden Kicukiro.

Banatubane ukinira APR BBC yasezeranye mu mategeko, asaba ndetse anakwa umukunzi we Umutoni Sarah





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND