RFL
Kigali

Manchester United ni ikipe idasanzwe! Christian Eriksen mu buzima bushya i Old Traford

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:15/07/2022 16:42
0


Umunya-Danemark w’imyaka 30 y’amavuko ukina mu kibuga hagati asatira, Christian Dannemann Eriksen wamenyekanye nka Christian Eriksen yamaze kwerekeza muri Manchester United ahamya ko ari ikipe idasanzwe ndetse ifite umutoza wihariye.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, nibwo Manchester United yatangaje ko noneho bitakiri ibihuha, Christian Eriksen yamaze gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu iri imbere.

Eriksen yasinye amasezerano azamugeza mu 2025 akinira iyi kipe itozwa n’umuholandi Erik Ten Hag.

Nyuma y’ibiganiro byafashe iminsi itari myinshi cyane, byarangiye Eriksen yumvikanye n’ubuyobozi bwa Manchester United ndetse yishimira kuzakinira iyi nkipe y’ubukombe no kuzakorana n’umutoza Ten Hag.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imyaka itatu, Eriksen yagize ati”Manchester United ni ikipe idasanzwe, ndumva ntindiwe no gutangira imyitozo ngatangira kuyikinira. Ten Hag ni umutoza mwiza, navuganye nawe, nishimiye cyane ahazaza hanjie”.

Nyuma yo kugwa mu kibuga muri Euro 2020 akamara iminota 15 yabuze umwuka aryamye hasi kubera ikibazo cy’umutima benshi bagatekereza ko yapfuye, Eriksen yaje kujyanwa kwa muganga aza kuzanzamuka yongera atora agatege.

Abaganga bari bamubujije kongera gusubira mu kibuga kubera ko ashobora kongera guhura n’ikibazo yahuye nacyo, Inter Milan yakiniraga yahise imwirukana kubera amategeko aba mu Butaliyani atemerera umukinnyi urwaye umutima gukina muri icyo gihugu.

Eriksen yahise yerekeza muri Berntford yo mu Bwongereza yakiniye imikino 11, ayitsindira igitego 1.

Kuri ubu Eriksen yamaze gusinyira Manchester United amasezerano y’imyaka 3 izamugeza mu 2025 Old Traford, akaba yiyongereye ku itsinda ry’abakinnyi bagiye gukorana n’umutoza Ten Hag mu mwaka we wa mbere muri iyi kipe.

Umutoza Ten Hag yifuzaga cyane ubunararibonye n’ubuhanga bwa Eriksen muri Manchester United ashaka kubaka.

Eriksen yamaze kwerekeza muri Manchester United mu gihe cy'imyaka 3 iri imbere

Uyu munya-Danemark yari amaze amezi macye akinira Brentford





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND