Mu mu rukerera rwo ku wa 04 Gicurasi 2024,mu Karere ka Musanze Umurenge wa Remera Akagari ka Kamisave Umudugudu wa Rugari, umukingo wagwiriye inzu yari iryamyemo Nikobamporeye Constance w’imyaka 40 wahise ashiramo umwuka, ku bw’amahirwe abana be batatu bavanywemo ari bazima ariko bakomeretse.
Bivugwa ko kuriduka
k’uyu mukingo byatewe n’ibiza byaturutse ku mvura yatangiye kugwa mu ma saha ya
saa Saba z’ijoro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Barihuta
Assiel, yemeje iby’iyi nkuru y’akababaro avuga ko bahise bihutira gutabara.
Yagize ati “Imvura yaguye mu ijoro ryakeye yatumye igitengu
kigwira inzu y’umuryango wa Kuradusenge, ni umuryango wari ugizwe n’abantu 5
ariko umugabo we ntiyari ahari kuko yari yaragiye gupagasa i Kigali.”
Yakomeje agira ati “Abandi 3 basigaye bahise bajyanwa kwa
muganga kuko bakuwemo bakiri bazima, kuri ubu turacyakurikirana amakuru yabo
ndetse n’ibyaba byangirikiyemo.”
Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza
Jean Bosco, nawe yemeje aya makuru, abanza kwihanganisha uyu
muryango wagize ibyago, anasaba abaturage kudatsimbarara ahashyira ubuzima
bwabo mu kaga, ahubwo ko bakwiye kubahiriza amabwiriza ya Metheo Rwanda.
TANGA IGITECYEREZO