RFL
Kigali

Mwiza Solange yakabije inzozi zo gukorana indirimbo na Rose Muhando afatiraho icyitegererezo-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/05/2024 10:10
0


"Rose Muhando twahuriye kuri Instagram, ni njye wamwandikiye musaba ko twaririmbana, ntiyangoye aremera". Mwiza Solange ubwo yavugaga urugendo yagenze kugira ngo akorane indirimbo na Rose Muhando afatiraho icyitegererezo.



Mwiza Solange utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba umukristo muri IPCE Church, yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Rose Muhando wo muri Tanzania, akaba ari inzozi zibaye impamo kuri we na cyane ko amufata nk'icyitegererezo cye muri rusange, ariko mu Rwanda afatira urugero kuri James na Daniella na Aline Gahongayire.

Indirimbo aba bombi bakoranye yitwa "Ndugu" ikaba ivuga "ukuntu twabonye inshuti muri Yesu, kandi Imana ntizadutererana namba. Yesu arahari kandi turabyizeye neza, mu gihe cy'ibibazo nko gupfusha tujye twihangana kandi twibuke ko mu ijuru hari abandi batubanjirije, rero dukomerere mu Mwami".

Mu kiganiro na inyaRwanda, Mwiza Solange [Soso] yavuze uko yahuje na Rose Muhando kugira ngo bakorane indirimbo, ahishura ko ari inzira yaharuwe na Instagram. Yagize ati "Twahuriye kuri Instagram, ni njye wamwandikiye musaba ko twaririmbana, ntiyangoye aremera. Narishimwe cyane gukorana nawe indirimbo kuko ni we 'Role Model' wanjye." 

Mwiza wiga mu mashuri yisumbuye mu bijyanye n'Ikiganga, ni mushya mu muziki dore ko iyi ndirimbo ye nshya "Ndugu" ari iya kabiri ashyize hanze. Ni mu gihe indirimbo yamwinjije mu muziki ari iyitwa 'Ndabihamya'. Afite indoto zo kwamamaza ubutumwa bw'Imana ahantu hose no kubona indirimbo ze hari uwo zahinduriye ubuzima. 

Solange Mwiza bakunze kwita Soso yavukiye mu Rwanda, nyuza we n'umuryango we baza kwimukira muri Amerika ari na ho batuye uyu munsi. Avuka mu muryango w'abana 10, we ni uwa 9. Akomora inganzo kuri Nyirakuru wakundaga cyane kuririmba. 


Solange Mwiza afatanya umuziki n'amasomo y'Ikiganga


Solange akunda cyane Rose Muhando, Aline Gahongayire na James na Daniella


Soso yishimiye cyane gukorana indirimbo na Rose Muhando


Solange Mwiza amaze imyaka ibiri mu muziki

REBA INDIRIMBO "NDUGU" YA MWIZA SOLANGE FT ROSE MUHANDO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND